REG BBC yigaranzuye Patriots BBC iyitwara igikombe k’irushanwa ry’Agaciro “Agaciro Basketball Tournament 2019”, iyitsinze ku mukino wa nyuma ku manota 61 kuri 50, wabereye muri Kigali Arena, tariki 29 Ugushyingo 2019.
Muri uwo mukino, REG BBC yatangiye itsindwa agace ka mbere ku manota 14-6, ibasha no gytsinda agace ka kabiri ku manota 20-5, maze amakipe yombi ajya kuruhuka REG BBC iri imbere n’amanota 26 kuri 19.
REG BBC yari yagerageje kwiga imikinire ya Patriots BBC yaje no gutsinda agace ka gatatu ku manota 18-14 ni mu gihe banganyije mu gace ka nyuma (4), amanota 17-17, bituma REG BBC ibona insinzi ku kinyuranyo cy’amanota 11 ( 61 kuri 50).
Kaje Elie ukinira Patriots BBC na Nijimbere Guibert ukinira Patriots BBC bombi ni bo batsinze amanota menshi muri uyu mukino na 17, bakurikirwa na Shyaka Olivier ukinira REG BBC watsinze amanota 13.
REG BBC yatsindaga Patriots BBC bwa mbere bakinira muri Kigali Arena, yaherukaga kugatsindirwa na Patriots BBC ku mukino w’irushanwa rya Legacy Tournament 2019.
Ku rundi ruhande, The Hoops Rwa yatwaye iki gikombe mu bagore itsinze APR BBC ku mukino wa nyuma ku manota 66 kuri 52 (20-14, 16-15, 15-16 na 15-07).
Ni mu gihe The Hoops Rwa Academy yatwaye igikombe mu bana batarengeje imyaka 17, itsinze Elite BBC ku manota 104 ku 100.
Mu bihembo byatanzwe; REG BBC na The Hoops zabaye aba mbere zashyikirijwe igikombe giherekejwe na sheki ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000, 000 F). Patriots BBC na APR BBC zabaye iza kabiri zahawe sheki y’amafaranga ibihumbi Magana 5 y’u Rwanda naho The Hoops U17 yahawe igikombe n’inkweto zo gukinana..
Ku bakinnyi ku giti cyabo; Shyaka Olivier (REG BBC) yahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu bagabo, Murenzi Romeo (The Hoops Academy) aba umwiza mu batarengeje imyaka 17 maho Micomyiza Rosine (The Hoops Rwa) aba umwiza mu bagore.
Irushanwa ririmo kuba ku nshuro yaryo ya mbere, ryateguwe n’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball, “FERWABA”, ku bufatanye n’Ikigega Agaciro Development Fund’.
Iri rushanwa ry’Agaciro Basketball Tournament 2019, yitabiriwe n’amakipe agera kuri 14 yo mu byiciro bitandukanye arimo 4 yabaye aya mbere muri shampiyona y’abagabo n’abagore muri uyu mwaka wa 2019 ndetse n’amakipe y’abana batarengeje imyaka 17 “U 17”.
REG BBC yabashije gutsinda Patriots BBC muri Kigali Arena
Patriots BBC na APR BBC zabaye iza kabiri zahawe sheki y’amafaranga ibihumbi Magana 5 y’u Rwanda
Mu mukino REG BBC yatsinzemo Patriots BBC
The Hoops Rwanda Girls Team
APR BBC y’abagore yegukanye umwanya wa kabiri muri iri rushanwa
Abakinnyi ba REG BBC bishimira igikombe bario bamaze kwegukana
Kapiteni wa APR BBC, Mugwaneza Charlotte ashyikirizwa igihembo cya APR BBC
Abakinnyi ba The Hoops Rwanda Girls bari mu byishimo byo kwegukana igikombe k’irushanwa ry’Agaciro
Abakinnyi b’ikipe ya The Hoops U17 bashyikirizwa igikombe bari bamaze gutwara