REG BBC yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda umukino wa 5 wa kamarampaka Patriots BBC amanota 84-74.
Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka, akaba yagombaga gutanguranwa gutsinda imikino 3 muri 5.
Mu ijoro ryakeye ni bwo habaye umukino wa 5 wagombaga gusobanura impande zombi kuko buri imwe yari imaze gutsinda imikino 2.
Umukino wari uteganyijwe gutangira ku isaha ya saa 19h00’, ariko watinzeho iminota 11, ukaba wakurikiranywe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
REG BBC yatangiranye imbaraga ndetse itsinda amanota 3, byagaragaraga ko yinjiye mu mukino mbere ya Patriots BBC. Agace ka mbere karangiye REG BBC itsinze amanota 24 kuri 13 ya Patriots BBC. Agace ka kabiri Patriots BBC yabaye nk’iyisubiyeho, amakipe yombi anganya amanota 18 kuri 18.
Agace ka gatatu ni ko Patriots BBC yatsinze kuko karangiye ifite amanota 18 kuri 17. Agace ka nyuma amakipe yombi yagaragaje urwego rwo hejuru, anganya amanota 25 kuri 25.
Umukino warangiye REG BBC itsinze Patriots BBC amanota 84 kuri 74, ihita yegukana igikombe itsinze Patriots BBC imikino 3 kuri 2.
Adonis Filler Jovon ukinira REG BBC ni we watsinze amanota menshi agera kuri 23, atanga imipira 6 ivamo ibitego, akora na Rebounds 11.
Rwanda Energy Group Basketball Club yegukanye igikombe cya shampiyona, izahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL izabera mu Rwanda umwaka utaha, ikazaba yitabiriye iyi mikino inshuro ya 2 yikurikiranya.
/B_ART_COM>