Liberation Cup:Abarinda Perezida Kagame batangiye banyagira Nyakinama (AMAFOTO)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatangiye neza irushanwa ryo kwibohora batsinda abo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riherereye mu karere ka Musanze ibitego 7-1.

Hari mu mukino ufungura iri rushanwa wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2023 kuri Kigali Pele Stadium guhera saa yine z’igitondo.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangije ku mugaragaro irushanwa rishya ry’igikombe cyo kwibohora (Liberation Cup Tournament) biteganijwe ko rizasozwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2023 rigendanye n’isabukuru yo 29 y’Umunsi wo Kwibohora.

Ni nyuma y’amarushanwa yateguwe ndetse akagenda neza mu mikino yahuje imitwe itandukanye y’ingabo z’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2022/2023 yasojwe ku ya 31 Mutarama 2023, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jenerali Jean Bosco Kazura yasabye ko hatangizwa irushanwa ry’Igikombe cyo Kwibohora.

Iri rushanwa rizaba ari iry’imikino izajya ihuza imitwe itandukanye y’ingabo za RDF rigamije kongera morale mu ngabo, ubusabane hagati y’imitwe itandukanye izigize ariko no mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.

Igikombe cyo Kwibohora kandi ni irushanwa rigamije kongera ubusabane n’ubufatanye hagati y’abaturage b’abasivili n’ingabo zishinzwe kubacungira umutekano no kubarinda.

Iri rushanwa rikazajya rikinwa mu mikino itatu ari yo umupira w’amaguru (football) uw’intoki wa Basketball ndetse na Volleyball.

Iri rushanwa rikaba rigomba ryatangiye ku itariki ya 3 Gicurasi kugeza ku ya 3 Nyakanga 2023 rikazajya rikinwa mu buryo bwa shampiyona, ni ukuvuga ko amakipe azajya akina hakazabarwa amanota maze irangije imikino yayo iteganyijwe irusha ayandi amanota ikaba ari yo yegukana igikombe.

Ni irushanwa rizitabirwa n’amakipe 20 aturuka mu mitwe (units) y’ingabo za RDF akazajya agabanywa mu matsinda ane.

Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka ari na ryo rizaba ribayeho bwa mber bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2023, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29.

Ku mukino wa kabiri w’iri rushanwa,Rep. Guard, izahura n’ikipe y’abasirikare b’u Rwanda barashisha imbunda ziremereye (Artillery).

RG yitabiriye iri rushanwa mu gihe iheruka kwegukana irushanwa ry’Intwari itsinze Special Operation Forces, 2-1.

11 Rep. Guard babanje mu kibuga

11 Nyakinama yabanje mu kibuga

Lt.Col. Nzitonda ushinzwe imikino mu gisirikare cy’u Rwanda niwe watangije iri rushanwa asaba abazaryitabira kurangwa na Discipline isanzwe iranga ingabo z’u Rwanda ndetse n’ubusabane hagati y’imitwe itandukanye izigize

Major Faustin Kabera ushinzwe imikino muri barinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi, yari yaje gushyigikira abasore be

Abafana ba Rep. Guard bahora biteguye kuyibaha hafi nayo ikabaha ibyishimo

Maj. Gen. Willy Rwagasana ukuriye umutwe w’abarinda Perezida Kagame na we yari yaje mu itangizwa ry’iri rushanwa

I bumoso hari Marcel, i buryo ni Gasana, abatoza ba ’Republican Guard Rwanda’

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo