Rayon Twifuza fan club irishimira kuba iri muri Fan clubs z’indashyikirwa

Rayon Twifuza Fan Club, imwe mu zifana Rayon Sports iri kwishimira ko yahembwe muri fan clubs z’indashyikirwa muri Rayon Sports ndetse yamaze kwiyemeza kuzamura umusanzu basanzwe batanga buri kwezi.

Tariki 5 Kanama 2023 ubwo hizihizwaga umunsi wa Rayon Day, Rayon Twifuza yahawe igihembo hamwe n’izindi fan Clubs 16, nka Fan clubs zahize izindi mu kwitwara neza mu mwaka w’imikino ushize .

Mu nteko rusange y’iyi fan club, Mugenzi Daniel, Perezida wayo yavuze ko kuba bari muri Fan clubs zitwaye neza ari ikintu kigiye kubaha imbaraga mu kurushaho kuba hafi ikipe yabo ndetse ngo umusanzu bari basanzwe batanga bagiye kuwuzamura.

Mu ijambo yagejeje ku bari muri iyi nteko rusange, Namenye Patrick, umunyamabanga wa Rayon Sports yabashimiye imikorere yabo.

Ati " Hari fan clubs zimaze igihe kinini cyane murusha ibikorwa kandi mwe mumaze igihe gito ndetse izigera ku munani zizahagarikwa mu nteko rusange y’umuryango wa Rayon Sports. Muri abo gushimirwa cyane."

Rayon Twifuza imaze umwaka umwe ishinzwe. Iyoborwa na Mugenzi Daniel nka Perezida , Muzungu Paul niwe visi Perezida. Musonera Jean Claude na Innocente Emmanuel nibo bashinzwe ’Mobilisation’ ndetse ni bamwe mu bagize uruhare mu ishingwa ryayo.

Uhereye i bumoso hari Musonera Jean Claude bahimba Modric umwe mu bagize uruhare mu gushinga Rayon Twifuza, Namenye Patrick, umunyamabanga wa Rayon Sports na Murego Philemon ushinzwe umutekano ku mikino Rayon Sorts yakiriye

Mugenzi Daniel, Perezida wa Rayon Twifuza

Namenye Patrick yabahaye amakuru y’uko ikipe ihagaze n’indi mishinga bateganya gukora


Innocente Emmanuel bahimba Nono uri mu batangije Rayon Twifuza Fan club

Daniel yashimiye abanyamuryango uburyo badahwema kwitangira Rayon Sports

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo