Rayon Sports yungutse indi fan Club nshya (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yungutse Gikundiro Family fan club, iba fan Club yayo ya 53 muziyigize.

Kuyifungura ku mugaragaro byabereye ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Ni umuhango witabiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, Nshimiyimana Emmanuel Matic, umuhuzabikorwa wa za Fan clubs za Rayon Sports na Muhawenimana Claude, umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports.

Mbere y’uko uyu muhango utangira, abari aho bafashe umunota wo kwibuka Uwamaliya Joseline Fanette wayoboraga komite ngenzuzi ya Rayon Sports witabye Imana muri Mutarama 2023.

Perezida wa Rayon Sports yabashimiye umuhate bagize kugira ngo bashinge iyi fan club ku Kimisagara kuko ari nayo yonyine ihabarizwa.

Yavuze ko bishimishije kubona abantu bashyira imbaraga hamwe gutya kuko ngo abishyize hamwe ntakibananira. Yababwiye ko imbaraga zabo nazo zikenewe kugira ngo umuryango wa Rayon Sports urusheho kugira imbaraga.

Yababwiye ko ibyo bari gukora bigaragaza ko badakeneye ko ikipe ibanza gutsinda ngo babone kuyifana kuko ngo ubikora gutyo aba ari umufana aho kuba umukunzi.

Ati " Umufana arabanza akavuga ngo ikipe nibanze itsinde, nanjye ngire icyo nyiha ariko mwe ubu muba mwiyemeje kuba hafi ikipe yanyu itsinze cyangwa idatsinze kuko ibarimo."

Yanabasabye kuzaba bari i Huye kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 mu mukino bazakirwamo na ’mukeba’ APR FC i Huye. Yabijeje intsinzi muri uwo mukino kuko ku bwe ngo arara agezeyo, akaganiriza abasore, akabibutsa uburemere n’akamaro k’uwo mukino.

Gikundiro Family igizwe n’abanyamuryango 117. Ibaye fan club ya 53 ya Rayon Sports. Ije ikurikira Dukunda Rayon na Rayon Twifuza ziheruka gufungurwa ku mugaragaro.

Gikundiro Family yatangiye ari itsinda ry’abafana ba Rayon Sports, bishyira hamwe kuri Whatsapp muri 2021, batangira urugendo rwo kuba Fan club yemewe mu zifana Rayon Sports ari nabyo bagezeho kuri uyu munsi.

Kuva icyo gihe bamaze gutanga muri Rayon Sports asaga Miliyoni (1.003.650 FRW)

Uko ari 53 , Fan Clubs za Rayon Sports zitanga asaga Miliyoni 7 ku kwezi (7.300.000 FRW).

Babanje gufata umunota wo kwibuka Uwamaliya Joseline Fanette wayoboraga komite ngenzuzi ya Rayon Sports witabye Imana muri Mutarama 2023

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele niwe wari waje kuyifungura

Alphonse, Perezida wa Gikundiro Family Fan club

I bumoso hari Mukamazimpaka Françoise, Visi Perezida wa Gikundiro Family Fan club...i buryo ni Norbert uri mu bajyanama b’iyi fan club

Nshimiyimana Emmanuel bahimba Matic, umuhuzabikorwa wa za Fan Clubs za Rayon Sports

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports na we yari muri uyu muhango

Bahaye impano Perezida wa Rayon Sports

Byari ibirori !Baturikije Champagne bishimira ko bafunguriwe Fan club ku mugaragaro

Cheers !

Abanyamuryango batanze ibitekerezo bitandukanye byazafasha kubaka ikipe bihebeye

Fista Jean Damascene niwe wari uhagarariye ubuyobozi bwa Gikundiro Forever batumiye muri uyu muhango...Yabasangije ubunararibonye bafite nka Fan Club yashinzwe bwa mbere muri Rayon Sports

Basangiye ifunguro rya saa sita

Komite ya Gikundiro Family Fan Club:Uhereye i bumoso hari Norbert (Umujyanama), Ntwari Enode (ushinzwe ikoranabuhanga), Habiyambere Alphonse (Perezida), Mukamazimpaka Françoise (Visi Perezida), Kavakure Adiel (Umujyanama), na Mugenzi Daniel (umunyamabanga akaba n’umubitsi)

Alphonse na Françoise bayoboye iyi fan club

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo