Rayon Sports yongeye kunganya na Espoir FC (AMAFOTO)

Nyuma y’uko umukino ubanza banganyije 2-2, Rayon Sports yananiwe gutsindira Espoir FC i Kigali mu mukino wa shampiyona aho amakipe yombi yanganyije 1-1.

Wari umukino w’umunsi wa 21 Rayon Sports iheruka kunganya na Etoile del’Est 1-1 yari yakiriye Espoir FC kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite Onana , Clément Niyigena, Bukuru Christophe, na Manace Mutatu Bose bafite imvune zitandukanye. Undi utari uhari ni Nsengiyumva Isaac wagize ibyago apfusha Umuntu wa Hafi wo mu muryango we. Undi ni Mugisha François bita Master warwaye Malaria.

Rayon Sports yatangiye ubona ko iri hejuru ishaka igitego ariko Espoir FC ntiyayorohera.

Espoir FC wabonaga irushwa yaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 13 gitsinzwe na Tresor kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa Habimana Hussein Eto’o yari amaze gukorera mu rubuga rw’amahina.

Kuva kuri uyu munota Rayon Sports yihariye umukino ishaka kwishyura iki gitego, yabigezeho ku munota wa 39 ubwo Ishimwe Kevin yinjiranaga umupira mu rubuga rw’amahina agatanga umupira mwiza kwa Essenu wahise ashyira umupira mu rushundura.

Nyuma y’umunota umwe Kevin yongeye guhindura umupira mwiza imbere ariko Essenu awuteye mu izamu, umunyezamu Itangishatse Jean Paul arawufata. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

Kevin Muhire yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ku munota wa 54 ariko Essenu ateye n’umutwe ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.

Rayon Sports yakomeje gushaka igitego ndetse ibona amahirwe ariko umukino warangiye ari 1-1.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Bugesera FC yanganyije na Rutsiro FC 1-1.

Indi mikino y’umunsi wa 21 iteganyijwe

Ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2022

Gasogi United FC vs Etoile de l’Est FC (Kigali Stadium, 15h00)
SC Kiyovu vs Etincelles FC (Kigali Stadium, 12h30)
Mukura VS&L vs APR FC (Huye Stadium,15h00)
Marines FC vs Police FC (Umuganda Stadium, 15h00)

Ku wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022

AS Kigali vs Gicumbi FC (Kigali Stadium, 15h00)
Gorilla FC vs Musanze FC ( Kigali Stadium,15h00)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo