Rayon Sports yongeye kunganya n’Amagaju (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu,ikipe ya Rayon Sports yanganyirije n’Amagaju FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye 1-1 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona ikomeza kwiyegereza APR FC irusha amanota ane.

Ni umukino watangiye wegeranye ku makipe yombi adakina mu buryo bushamaje maze uburyo bwa mbere buboneka ku munota 14 ubwo Souleymane Daffé ari hagati mu kibuga yatangaga umupira unyura hagati y’abakinnyi maze ku burangare bwa myugariro w’Amagaju FC ufatwa na Ishimwe Fiston warebanaga n’izamu arawufata ariko ntiyahita awutera ahubwo asa nk’uwusubiza inyuma ngo acenge gusa awuteye ufungwa na myugariro w’Amagaju FC.

Mu minota 15 ubu bwari bwo buryo bukomeye bwari bumaze kuboneka ku mpande zombi.

Ku munota wa 31 Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na rutahizamu Fall Ngagne nyuma y’umupira mwiza yahawe na Rukundo Abdoulahman wakinaga inyuma ye maze n’ubwo yari mu nguni igoye ibumoso atarebana n’izamu neza abona ko umunyezamu Kambale Kiro adahagaze neza atera umupira ku giti cya kabiri uhereye aho yari ari uruhukira mu izamu, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo myugariro Youssou Diagne yinjiza Omar Gning mu gihe Amagaju FC yinjije Shema Jean Baptiste na Nasuru Wesunga. Amagaju FC yongeye gusimbuza hajyamo Rachid Mapoli wahise ajya ku ruhande rw’ibumoso agora cyane myugariro Serumogo Ali utari mwiza mu kugarira maze ku munota wa 78 Mapoli ahanyuza umupira wageze kwa Useni Kiza Seraphin maze aroba umunyezamu Khadime Ndiaye atsindira Amagaju FC igitego cyo kwishyura.

Ibi byatumye nyuma y’iminota itatu Aziz Bassane ahita ajya mu kibuga asimbuye Ndayishimiye Richard.

Amagaju FC yakinnye neza igice cya kabiri muri rusange yakomeje gusatira Rayon Sports yari yamaze kuba mbi hagati mu kibuga byatumye ubwugarizi bwayo bukomeza kwinjirwamo byoroshye ariko umukino urangira ari igitego 1-1.

Rayon Sports inganyije umukino wa kabiri muri itatu imaze gukina mu mikino yo kwishyura. Ubu iracyari iya mbere n’amanota 41 mu gihe mukeba wayo APR FC yakirwa na Mukura VS kuri iki cyumweru ifite 37. Amagaju yo yujuje imikino itatu idatsinda, ahubwo anganya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo