Rayon Sports nyuma yo kunganya na Marines FC, yongeye gutakaza ku Magaju FC banganya 2-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25.
Uyu munsi ni bwo hatangiye imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona aho umukino wabanje Gasogi United yatsinze Marines FC 1-0. Hahise hakurikiraho umukino wa Rayon Sports n’Amagaju.
Ku munota wa 5, Ishimwe Fiston yagerageje ishoti ariko umupira unyura hanze y’izamu.
Ku munota wa 11 Elanga-Kanga yagerageje ishoti ariko rikubita umutambiko w’izamu.
Rayon Sports wabonaga irimo ishyira igitutu ku ku Magaju, ku munota wa 20 Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza maze Rukundo Abdoul Rahman ashyizeho umutwe umupira unyura hanze y’izamu.
Amagaju na yo yagerageje amahirwe atandukanye nka Useni Kiza Seraphim wabonye uburyo bubiri ariko ntiyayabyaza umusaruro.
Ku munota wa 45, Niyonzima Olivier Seif yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira umunyezamu awukuramo.
Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 45, ni igitego cyatsinzwe na Nsabimana Aimable n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Muhire Kevin. Bagiye kuruhuka ari 1-0.
Ku munota wa 65 Rayon Sports yakoze impinduka, Rukundo Abdoul Rahman yavuyemo hinjiramo Adama Bagayogo.
Rayon Sports yatangiye kubona ko irimo gusa n’irushwa kugeza ku munota wa 72 ubwo Richard Mapoli Kevin wagiyemo asimbura Malanga yatsindiraga Amagaju FC igitego cyo kwishyura.
Nyuma y’iki gitego Rayon Sports yatangiye gushaka igitego cy’intsinzi, ku munota wa 78 ikora impinduka 2, Aziz Bassane na Elanga-Kanga bavamo hinjiramo Sindi Paul Jesus na Iraguha Hadji.
Rayon Sports yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 86 cyatsinzwe na Adama Bagayogo ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Ku munota wa 90 Masudi Narcisse, kapiteni w’Amagaju FC yahawe ikarita itukura. Ni ku ikosa yakoreye Niyonzima Olivier Seif ahabwa umuhondo wa kabiri n’ubundi uwa mbere yawuhawe ku ikosa yakoreye Seif n’ubundi.
Ku munota wa kabiri w’inyongera Iragire Saidi yishyuriye Amagaju ku gitego yatsinze n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri kufura. Umukino warangiye ari 2-2.