Rayon Sports yitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nshimiyimana witabye Imana (Amafoto)

Ihagarariwe n’ubuyobozi bukuru bw’abafana bayo, Rayon Sports yifatanyije n’umuryango wa Nshimiyimana Bienvenu mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye i Nyamata ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gicurasi 2022.

Nshimiyimana Bienvenu uri mu bashinze Nyamata Blue Shine Fan Club ndetse akaba yari ayibereye Visi Perezida, yitabye Imana ku wa Kane nijoro, tariki ya 12 Gicurasi, azize uburwayi.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gicurasi, mu Murenge wa Nyamata , mu Karere ka Bugesera, aho yari atuye.

Rayon Sports yari ihagarariwe na Muhawenimana Claude uyobora abafana bayo ku rwego rw’Igihugu ndetse na Fista Jean Damascène ushinzwe ubukangurambaga muri za Fan Club zayo. Hari kandi Abandi barimo Mugisha, Président wa Nyamata Blue Shine, Murego Philemon, na Moses , umunyamabanga wa Gikundiro Forever.

Mu rwego rwo gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera wasize umugore n’abana batatu, Rayon Sports yatanze peteroli .

Abagize Nyamata Blue Shine Fan Club nyakwigendera yabagamo, biyemeje gukomeza kwishyura amafaranga y’ishuri y’umwana mukuru wigaga.

Nshimiyimana Bienvenu wari Visi Perezida wa Nyamata Blue Shine Fan Club, yitabye Imana ku wa Kane

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nshimiyimana wabaye ku wa Gatandatu

Uwamahoro Phayna yasigiwe abana batatu na Nshimiyimana

Perezida w’abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude, ni umwe mu bari boherejwe n’ikipe

Fista Jean Damascene ushinzwe ubukangurambaga muri Fan Club za Rayon Sports

Rayon Sports yatanze peteroli mu rwego rwo gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo