Rayon Sports yikuye mu gikombe cy’Amahoro

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo gukura iyi kipe mu Gikombe cy’Amahoro bitewe n’akajagari kari mu mitegurire yacyo.

Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Werurwe 2023, ku cyicaro cy’ikipe ku Kimihurura.

Uwayezu Jean Fidele yagize ati"Twabahamagaye kugira ngo tubabwire ko nka Rayon Sports ikundwa na benshi, amategeko yajya yubahirizwa, ibyo badutuyeho tutabishobora. Twamenyesheje FERWAFA ko Igikombe cy’Amahoro tukivuyemo. Ibihano badufatira turabyiteguye. Hakwiye guhinduka imikorere. Ntabwo tuzahora mu bintu nk’ibi."

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko mu buryo butunguranye, FERWAFA yasubitse umukino wa 1/8 wo kwishyura wagombaga guhuza Rayon Sports na Intare FC saa SITA n’igice kuri Stade ya Bugesera.

Rayon Sports yagombaga gukinira kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa Gatatu ariko, ariko ku Cyumweru akarere ka Muhanga kabamenyesha ko hari ibikorwa bijyanye n’umunsi mpuzamahanga w’abagore bizahabera, ndetse no gusoza imikino y’Umurenge Kagame Cup.

Akarere ka Muhanga kabimenyesheje Rayon Sports na Ferwafa kuri uyu wa Mbere binyuze mu nyandiko.

Rayon Sports yaje kuvugana n’ubuyobozi bwa Stade ya Bugesera babemerera ko uwo mukino wazahabera, babimenyesha FERWAFA nayo iza kubemerera kuri uyu wa Kabiri ibimenyesha amakipe bireba.

Kuri uyu wa Gatatu Saa tanu na 31 Rayon Sports yaje kumenyeshwa ko uwo mukino utakibaye.

Umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze Intare 2-1 mu mukino wabereye i Shyorongi.

Umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze Intare 2-1 mu mukino wabereye i Shyorongi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo