Rayon Sports yerekanye umwambaro ufite umwihariko izaserukana mu gikombe cy’Amahoro

Uyu munsi Rayon Sports yerekanye umwambaro ufite imigongo nk’umwihariko w’i Nyanza izakinana igikombe cy’Amahoro cya 2022.

Ni umuhango wabereye mu Nzove kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe 2022, ni imyambaro yaguzwe ku bufatanye na Skol nk’umuterankunga mukuru wayo usanzwe unabagururira imyenda bakinisha muri shampiyona.

Ivan umuyobozi w’uruganda rwa Skol yavuze ko iyi myambaro yakozwe hashingiwe ku bitekerezo by’abadozi (designers) aho ifite umwihariko w’imigongo ifitanye isano n’i Nyanza aho iyi kipe ikomoka.

Ati "Uburyo ikozwemo byakozwe hashingiwe ku bitekerezo by’abadozi (designers), hari inzu yabidufashijemo. Ifitanye isano no kuba Rayon Sports ikomoka i Nyanza, muri yo murabona imigongo, yakozwe hashingiwe ku bwiza nyaburanga bwaho. "

Perezida wa Rayon Sports, Uwizeye Jean Fidele yavuze ko impamvu bahisemo gushyiramo imigongo ari uko igaragaza ubwiza ndetse mu muco Nyarwanda imigongo ifite inkomoko i Nyanza aho Rayon Sports ikomoka.

Yakomeje avuga ko bifuza kubaka Rayon Sports ikomeye bazaraga n’abazukuru babo

Ati "Turifuza kubaka Rayon Sports igasubirana agaciro kayo, tukayubaka duhereye mu mizi, tukubaka Rayon Sports tuzaraga abazukuru bacu, ibyo tuzabigeraho dufatanyije na Skol."

Yavuze ko bafite imishinga myinshi na Skol aho harimo no kuvugurura ikibuga cyo mu Nzove aho bazashyiramo n’amatara ku buryo hanakinirwa imikino ni njoro.

Iyi myambaro yerekanywe harimo iyo izajya yambara mu rugo amakabuturu y’ubururu n’imipira y’ubururu ariko amaboko yayo ari umweru, imyenda bazajya bakinana basohotse ni umweru ariko ku mipira ifite amaboko y’ubururu, hari kandi umwenda wa gatatu, amakabutura y’umukara, imipira y’umuhondo ariko ifite amaboko y’umukara, ndetse hari n’imyenda y’abanyezamu, imipira ya orange ifite amaboko y’umukara ndetse n’amakabutura y’umukara.

Berekanye kandi umwenda w’abafana wahawe izina rya Gikundiro, aho umwe uzajya ugura ibihumbi 15, ni mu gihe yashowemo hafi miliyoni 30.

Mu bufatanye bwa Rayon Sports na Skol, Skol buri mwaka yishyura miliyoni 25 z’imyambaro y’abakinnyi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo