Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yazamutse mu Cyiciro cya Mbere, yerekanye abakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino mushya wa 2023/24, inerekana nimero bazambara. Ubuyobozi bwavuze ko intego yayo ari uguhangana ku ruhando mpuzamahanga nk’uko bimeze no ku Ikipe y’Abagabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023 nibwo Rayon Sports yerekanye ikipe y’abagore izakina bwa mbere icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2023-24 uzatangira ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu.
Ni ikipe yashinzwe umwaka ushize ku bufatanye bwa Rayon Sports n’umuterankunga wayo mukuru, Skol, yahereye mu cyiciro cya kabiri ndetse ihita yegukana shampiyona yacyo ari nabwo yatsindiraga kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Muri ibi birori byo kwerekana ikipe, Perezida w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko intego izamukanye mu Cyiciro cya Mbere ari ukuba ubukombe, ikubaka izina no ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Intego ya Rayon Sports mu bikorwa byose ikora, yaba Shampiyona y’Abagabo, yaba Shampiyona y’Abagore ni ugutsinda ntabwo dushyizeho ikipe y’abari n’abategarugori yo kubaho itariho, tuje mu Cyiciro cya Mbere gutsinda.”
Yakomeje agira ati “Muri Rayon Sports, umukinnyi w’umuhungu tumufata kimwe n’umukobwa. Tugomba kubaka Ikipe ya Rayon Sports tutayubakira ku makipe ya hano mu Rwanda, tugomba kureba, tugomba kubaka Rayon Sports y’Abagore ikomeye mu Karere na Afurika yose. Rayon Sports y’Abakobwa, Rayon Sports y’Abahungu tugomba kuzubaka zikarenga imbibi za hano.”
Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Skol, Eric Gilson, yavuze ko impamvu bahisemo gukomeza gukorana na Rayon Sports ari uko ari ikipe nziza yo gukorana na yo.
Ati “Ni ikipe nziza yo gutera inkunga, ni umubano mwiza dufitanye, ni uburyo bwiza iyobowemo. Rayon Sports ni ikipe nziza yo gutera inkunga.”
Rayon Sports WFC yinjiye muri uyu mwaka mushya w’imikino yariyubatse byihariye haba mu bakinnyi ndetse no mu buyobozi aho kuri ubu Benie Kana Axella wari ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Rayon Sports y’Abagore yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo mushya.
Umutoza ni Rwaka Claude yungiirijwe na Iragena Oscarie naho Nizeyimana Ramadhan akaba Umutoza w’Abanyezamu. Nkuriyingoma Eulade na Uwimana Illuminé ni abaganga, Dushimimana Djamillah akaba Team Manager mu gihe Mureho Philemon ashinzwe Umutekano naho Nyiranizeyimana Alice na Uwizeyimana Jacqueline bakaba bashinzwe ibikoresho.
Mu bakinnyi izakoresha harimo abanyamahanga babiri bataragera mu Rwanda kuko bakiri mu makipe y’ibihugu byabo. Iyi kipe yamuritse imyambaro izambara irimo uw’ubururu mu rugo n’umweru mu gihe yasohotse, iratangira Shampiyona kuri uyu wa Gatandatu aho yakirwa na ES Mutunda i Huye.
Urutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports na nimero bazambara:
- Itangishaka Claudine (22)
- Uwimana Francine (25)
- Niyonsaba Jeanne (1)
- Uwase Andorsène (17)
- Mukeshimana Jeannette (20)
- Mukantaganira Joselyne (21)
- Araza joselyne (3)
- Uwanyirigira Sifa (6)
- lradukunda Valentine (15)
- Niyonkuru Chance (13)
- Umuhoza Angelique (16)
- Kalimba Alice (24)
- Uwamariya Diane (18)
- Mukeshimana Dorothèe (8)
- Gikundiro Scolastique (5)
- Umuhoza Pascaline (19)
- Ochieng Judith (11)
- Uwamahoro Ruth (12)
- Uwitonze Nyirarukundo (30)
- Djamilla Abimana (29)
- Uwiringiyimana Rosine (10)
- Kanyindi Fatuma (27)
- Kantono Priscilla (23)
- Mukandayisenga Jeannine (7)
Imyambaro ikipe y’abagore izambara uyu mwaka
Ngabo Roben, Umuvugizi wa Rayon Sports niwe wayoboye uyu muhango
Staff ya Rayon Sports WFC
Umuyobozi Mukuru wa SKOL, Eric Gilson, yavuze ko Rayon Sports ari yo kipe umuntu wese yakwifuza gutera inkunga
Umutoza wa Rayon Sports WFC, Rwaka Claude
Kalimba Alice , kapiteni wa Rayon Sports WFC
Axella wabaye umunyamabanga mushya wa Rayon Sports y’abagore afata ifoto na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele
/B_ART_COM>