Rayon Sports yatsinzwe na Sunrise FC mu mukino waranzwe n’imirwano - AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro 2-1 na Sunrise FC mu mukino wari urimo ishyaka, ubushyamirane n’imirwano.

Umukino ubanza wabereye i Nyagatare kuri uyu wa mbere tariki 6 Kanama 2018. Sunrise FC niyo yawakiriye. Amakipe yombi yari afite abakinnyi yaburaga ugereranyije n’abakinnyi umukino wa Shampiyona uheruka kubahuza tariki tariki 26 Werurwe 2018. Icyo gihe Rayon Sports yatsinze 3-2. Ibitego bya Rayo Sports icyo gihe byatsinzwe na Caleb ndetse na Usengimana Faustin. Sunrise yari yatsindiwe na Orthomal Alex na Iyabivuzze Osee.

Rayon Sports yakinnye idafite Ismaila Diarra, Usengimana Faustin bamaze kujya mu yandi makipe. Undi utari uhari mu bakinnye umukino uheruka guhuza amakipe yombi ni Kwizera Pierrot. Bimenyimana Bon Fils Caleb watsinze ibitego 2 muri 3 Rayon Sports yari yatsinze Sunrise FC mu mukino uheruka na we ntiyari muri uyu mukino kubera ibihano arimo. Rayon Sports kandi yakinnye idafite Rwatubyaye Abdul wavunitse.

Serumogo Ally, myugariro akaba na kapiteni wa Sunrise na rutahizamu Ortomal Alex nibo Sunrise FC yakinnye idafite.

Ku munota wa nyuma, Ndayisenga Kassim yabanje hanze y’ikibuga kubera ikibazo cy’uburwayi bwo mu nda byatumye mu izamu hakina Bikorimana Gerard wakinnye neza mu izamu nubwo yinjijwe ibitego 2.

Sunrise FC yabonye igitego ku munota wa 2 gitsinzwe na Sinamenye Cyprien ku mupira waje hejuru uvuye ibumoso maze akozaho ikirenge. Ni igitego yatsinze kubera kudahagarara neza mu kibuga kwa ba myugariro ba Rayon Sports.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje gukina bashaka igitego cyo kwishyura ariko Sunrise FC wabonaga ko yiteguye neza uyu mukino ibabera ibamba ndetse ikabarusha guhererekanya neza umupira ari nako ihusha ibitego byabazwe. Sunrise FC yakinaga ubona ifite ishyaka n’inyota y’intsinzi.

Ku munota wa 17, byashobokaga ko Rayon Sports yabona igitego ku mupira Mbondi yateresheje umutwe ariko umunyezamu Itangishatse Jean Paul awukuramo neza. Itangishatse ni umwe mu bafashije ikipe ye gutahukana amanota 3 kuko yakunze gukuramo imipira ikomeye yatewe n’abakinnyi ba Rayon Sports Christ Mbondi na Muhire Kevin.

Uwambazimana Leon bakunda kwita Kawunga ni umwe mu bakinnyi bazonze cyane Rayon Sports mu kibuga hagati. Manzi Sincere na we yari ahagaze neza cyane mu bwugarizi bwa Sunrise FC. Abo bombi bigeze gukinira Rayon Sports.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Muhire Kevin niwe wakinnye neza cyane ndetse ubona ko ari kwitanga ku buryo bukomeye. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 1-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarutse yahinduye uburyo bw’imikinire ariko mu gihe igishakisha igitego cyo kwishyura, ahubwo ihita itsindwa igitego cya 2 ku munota wa 58 gitsinzwe na Musa Ally Sova ku ishoti rikomeye ateye umunyezamu Gerard ntiyagera ku mupira.

Ku munota wa 62, Nyandwi Saddam wari wagowe cyane n’uyu mukino yasimbujwe Yassin Mugume.

Ku munota wa 66, Musa Sova yahawe ikarita y’umuhondo ubwo atumvikanaga n’abakinnyi ba Rayon Sports aho batereka umupira bahana ikosa. Ku munota wa 67, mu kibuga habaye akavuyo ubwo Babuwa Samson yari akiniwe nabi, abakinnyi ba Sunrise FC ntibabyakira neza ndetse birangira Niyibizi Vedaste ahawe ikarita y’umuhondo. Muri ako kavuyo, abapolisi binjiye mu kibuga nabo bagiye gukiza abakinnyi bari bashyamiranye. Umusifuzi wo ku ruhande na we yageragezaga gushosha ubwo bushyamirane ajya hagati yabo.

Iminota 90 yarangiye bikiri 2-0. Umusifuzi wa 4 yamanitse iminota 4 y’inyongera. Ku munota wa 94 nibwo Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Christ Mbondi ku mupira wari uvuye muri koloneri.

Mbondi akimara gutsinda igitego , mu izamu rya Sunrise FC habereyemo imirwano ku mpande zombi, aho abakinnyi ba Sunrise FC bagaragazaga ko umupira wagiye mu izamu umunyezamu Jean Paul yabanje gukinirwa nabi.

Nubwo abakinnyi benshi bateranaga amakofe harimo ayo Manzi Sincere yateye Mugabo Gabriel. Abandi bagaragaye muri iyi mirwano ni Uwambazimana Leon, Musa Sova, umusifuzi yahisemo kwihaniza bamwe mu bakinnyi, ntihagira uhabwa ikarita ari nako umukino warangiye.

Nyuma y’umukino, Evariste utoza Sunrise FC yavuze ko gutsinda byatewe n’ibyo bari babwiye abakinnyi mbere y’umukino.

Yagize ati " Motivation ni uguhindura amateka...mbere twababwiye ko ari abakinnyi bakomeye kandi bashobora gukora ibintu bikomeye...Ntabwo navuga ko ari abasifuzi batumye umukino wo kwishyura ugorana ariko naho tuzagenda dukine, tuzahagarara nk’abagabo..."

Robertinho utoza Rayon Sports we yagize ati " Gutsindwa ntabwo bitewe n’uburyo bw’imikinire, ni ikibuga kibi... Rayon Sports yo iri gukina umupira ugezweho mu buryo bugezweho ariko hano ntabwo byari gushoboka... uwo twari duhanganye we asanzwe yitoreza kuri iki kibuga, arakimenyereye...Imipira miremire niyo yabafashije...Mu gice cya kabiri twakinnye neza ariko ntabwo byari bihagije...Si bibi kuko intego yacu ni umukino wanyuma..."

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 4 tariki 9 Kanama 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Undi mukino wa ½ wo kwishyura uzahuza APR FC na Mukura Victory Sports kuwa Gatatu tariki 8 Kanama 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abasifuzi bishyushya mbere y’umukino

Mbere y’uko umukino utangira, Robertinho yabanje kuganiriza Christ Mbondi iminota igera kuri 3

Rutanga ukirutse imvune, yabanje guhambirwa nubwo atigeze akinishwa uyu mukino

Mukansanga Salma wasifuye uyu mukino

Uyu ni aha yahisemo kurebera umupira

Abatoza ba Rayon Sports

Abaganga ba Rayon Sports

Abasimbura ba Rayon Sports....Kassim wagize uburwayi bwo mu nda yahise abanza hanze ku munota wa nyuma

Abatoza ba Sunrise FC...Ubanza i bumoso ni Evariste, umutoza mukuru wayo

Abasimbura ba Sunrise FC

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 Sunrise FC yabanje mu kibuga

Sunrise FC bishimira igitego cyabonetse ku munota wa 2 w’umukino

Djabel agerageza kurekura ishoti....Umuri iruhande ni Sinamenye Cyprien watsindiye Sunrise FC igitego cya mbere

Irambona Eric niwe uri kwifashishwa ku ruhande rw’i bumoso rwugarira izamu rya Rayon Sports nyuma y’uko Rutanga Eric atarakira neza imvune

Kevin yahushije iki gitego arebana neza n’umunyezamu

Mu kibuga hagati, Yannick yakunze guhangana na Uwambazimana Leon bakunda kwita Kawunga wanigeze gukinira Rayon Sports

Manzi Sincere na we wigeze gukinira Rayon Sports niwe wari waziritse Christ Mbondi

Igitego cyari cyabazwe giturutse ku mupira watewe na Christ Mbondi n’umutwe ariko Itangishaka Jean Paul, umunyezamu wa Sunrise FC awukuramo

Nk’ibisanzwe, Niyibizi Vedaste wa Sunrise FC yatanze akazi gakomeye ku bakinnyi ba Rayon Sports

Mu gice cya mbere, abakinnyi b’impande zombi bashyamiranye biba ngombwa ko abapolisi bajya mu kibuga gukiza

Ku rundi ruhande, abafana b’impande zombi nabo bari bari gushyamirana

Ibyabaga byose, Jean Paul wa Isango Star yabigezaga ku bakurikirana iyi Radio

Abakurikira Radio Rwanda nabo Ruvuyanga ntiyabicishije irungu

Abafana ba Sunrise FC babyiniraga ku rukoma!

Abakinnyi ba Sunrise FC bakunze kwihanangirizwa

Igice cya mbere kirangiye, Rayon Sports yo yagumye mu kibuga aba ariho abatoza bayiha amabwiriza y’igice cya kabiri

Sunrise FC yo yaruhukiye hanze gato y’ikibuga

Samson ahagurutsa abafana nyuma y’uko Mussa Ally Sova atsinze icya 2 cya Sunrise FC

Abafana ba Rayon Sports bakomeje gufana ikipe yabo nubwo yari imaze gutsindwa 2

Nyandwi Saddam wagowe cyane n’uyu mukino

Muhire Kevin wakinnye neza cyane kuva umukino utangiye kugeza urangiye

Yakoreweho amakosa menshi

Mutsinzi Ange utarakinnye umukino wa USM Alger yari yagarutse mu kibuga

Nubwo Mbondi yari yaziritswe, yakomeje gushakisha igitego

Yassin Mugume winjiye asimbuye agahindura umukino ku ruhande rwa Rayon Sports

Mugisha Gilbert na we yinjiye mu kibuga asimbuye

Icya Rayon Sports cyagezemooo!

Nyuma y’uko Rayon Sports itsinze igitego, mu izamu habereye imirwano

Umusifuzi yabasabye gukina umupira aho guterana ibipfunsi

Abafana ba Rayon Sports bishimiye cyane igitego cyo hanze cyabonetse ku munota wa nyuma

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo