Igitego kimwe rukumbi cya Musa Esenu cyahesheje amanota 3 Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona batsinzemo Rutsiro FC kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Umukino watangiye amakipe yombi ubona umupira ukinirwa hagati mu kibuga, nta mahirwe menshi yigeze aboneka mu minota ya mbere.
Amahirwe ya mbere akomeye Rayon Sports yabonye ni nayo yahise avamo igitego hari ku munota wa 20 ku mupira Iranzi Jean Claude yahaye Musa Esenu wahise utera mu izamu ari ku murongo w’urubuga rwa mahina kiba kigiyemo.
Rutsiro nayo yatangiye gushaka uko yishyura iki gitego, ku munota wa 34, bahinduye umupira imbere y’izamu, Samuel agiye kuwukuraho ugenda uyoboka mu izamu ariko ku bw’amahirwe unyura hejuru gato y’izamu.
Ku munota wa 36, Rutsiro FC yongeye kubona andi mahirwe akomeye ubwo Mumbele yisangaga wenyine mu rubuga rw’amahina ariko yatera umunyezamu Adolphe Hakizimana akawukuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Ku munota wa 52 Mael Dinjeke yahushije igitego cyabazwe ku mupira wari winjijwe mu rubuga rw’amahina na Nishimwe Blaise ariko awuteye unyura hejuru yaryo.
Nyuma y’umunota umwe, Dinjeke yongeye kubona andi mahirwe ariko umunyezamu arawumutanga.
Umunyezamu wa Rutsiro yongeye gukora akazi gakomeye akuramo ishoti rikomeye ryatewe na Nizigiyimana Karim Mackenzie ku munota wa 57.
Rayon Sports yakomeje gushyira igitutu kuri Rutsiro FC ishaka igitego cya kabiri ariko ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye. Rutsiro yashatse uko yishyura iki gitego biranga, umukino warangiye ari 1-0.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Etincelles FC yanganyije na Bugesera FC 0-0, Espoir FC itsinda Police FC 2-0.
Imikino y’umunsi wa 17 yabaye ejo
Musanze FC 1-0 APR FC
Kiyovu Sports 1-0 AS Kigali
Etoile del’Est 1-1 Gicumbi FC
Gasogi United 0-1 Mukura VS
Marines 1-2 Gorilla FC
Musa Esenu yatsinze Igitego cye cya mbere muri Shampiyona, icya kabiri kuva ageze muri Rayon Sports
/B_ART_COM>