Rayon Sports yatsinze Police FC, umutoza n’abafana bajya mu bicu (AMAFOTO)

Umunsi wa 20 wa shampiyona usize Rayon Sports ishimangiye umwanya wa 2 nyuma yo gutsinda Police FC 2-1.

Ni mu mukino w’umunsi wa 20 wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 52 ku gitego cyatsinzwe na Heritier Nzinga Luvumbu, cyaje kwishyurwa na Kayitaba Jean Bosco ku munota wa 57.

Mu gihe amakipe yombi yari yizeye ko ashobora kugabana amanota, ku munota wa 90, Rudasingwa Prince yatsindiye Rayon Sports igitego cy’intsinzi. Umukino warangiye ari 2-1.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Musanze FC yatsinze Mukura VS 1-0, Marines FC inganya na Muhazi United 1-1 ni mu gihe Bugesera FC yatsinze Gasogi United 3-2.

Imikino yari yabaye ejo hashize, APR FC yatsinze Sunrise FC 1-0, Kiyovu Sports itsinda Gorilla FC 1-0, Amagaju atsinda AS Kigali 2-1, Etincelles FC inganya na Etoile del’Est 1-1.

Nyuma y’umunsi wa 20, APR FC ifite ikirarane kimwe iyoboye urutonde n’amanota 45, Rayon Sports ifite 39, Musanze FC 37, Mukura VS 35, Police FC 32.