Amakipe ya Rayon Sports na Nyanza FC akomoka mu karere k’ubukerarugendo ka Nyanza, yahuriye mu mukino wo gutangiza umushinga w’ubukerarugendo muri gace kari mu majyepfo y’u Rwanda, wahawe izina rya ’Royal Nyanza’.
Ibikorwa nyirizina byo gutangiza uyu mushinga w’karere byabaye ku ya 31 Werurwe, mu gihe uyu mukino w’abavandimwe wo wabaye ku mugoroba wo ku ya 1 Mata 2022.
Ku ruhande rwa Rayon Sports abakinnyi; Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim, Kwizera Pierrot, Nishimwe Blaise na Muhire Kevin bari baruhukijwe mu gihe bitegura umukino wa 1/8 mu gikombe cy’amahoro uzabahuza na Musanze FC ku ya 4 Mata 2022.
Uyu mukino wa gicuti wabereye kuri stade y’akarere ka Nyanza, mu bihe byiza byo gutangiza uyu mushinga, byahuriranye no kuba Shampiyona zitari gukinwa kubera ikiruhuko cya FIFA (FIFA International Break).
Umukino w’abavandimwe wari ugamije kurushaho gushishikariza abanyarwanda n’inshuti z’igihugu gusura akarere ka Nyanza kubatsemo ingoro y’ubwami bwo ha mbere n’ibindi byinshi.
Muri uyu mukino watangiye i Saa 16:00 kandi wari ufunguye ku mpande zombi, Rayon Sports yatsinze ibitego bine kuri bibiri bya Nyanza FC (4-2).
Nyanza FC yari iwayo, yabonye ibitego mbere, ikuramo akarenge kare, aho byinjijwe na Charles ku munota wa 17 ndetse na Jonas watsinze ku munota wa 25, abafana ba Rayon Sports batangira kwikanga gutsindwa na barumuna babo.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Mico Justin uri mu bihe byiza yaboneye Rayon Sports igitego cya mbere cyo kwishyura ku munota wa 43’.
Iminota 45’ y’igice cya mbere yashyizweho akadomo Nyanza FC ifite ibitego bibiri kuri kimwe cya Rayon Sports (2-1), ikirere nacyo gitangira gutanga imvura.
Igice cya kabiri kigitangira, Rayon Sports yakoze impinduka zo gukaza ubusatirizi, Mico Justin na Habimana Hussein bava mu kibuga, hinjira Musa Esenu na Ishimwe Kevin wazengereje abugarizi ba Nyanza FC.
Nyanza FC yakomerewe n’umukino kurushaho ku munota wa 61, ubwo Anaclet yahabwaga ikarita itukura, ikipe yo mu rukari isigarana abakinnyi 10 mu kibuga.
Ku munota wa 74, Rudasingwa Prince yaboneye Rayon Sports igitego cya kabiri n’umutwe, amakipe yombi anganya 2-2 mbere y’iminota 15 ya nyuma.
Ku munota wa 74, Musa Esenu yaboneye Rayon Sports igitego cya gatatu ndetse na Ishimwe Kevin atsinda igitego cya kane ari nacyo cya nyuma ku munota wa 87.