Mu mukino wa gishuti wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 31 Kanama 2022, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura VS 2-1.
Paul Were yatsinze igitego ku munota wa 35. Ku munota wa 37, Djibrine Aboubakar yishyuriye Mukura VS ari nako igice cya mbere cyarangiye.
Ku munota wa 49, Rayon Sports yabonye penaliti yinjizwa neza na Raphael Osalue.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, Rayon Sports izakina umukino wa gishuti mpuzamahanga na URA FC yo muri Uganda. Ni umukino uzaba guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
11 Mukura VS yabanje mu kibuga
Umunya Tunisia, Rotifi, niwe mutoza mushya wa Mukura VS
Mudacumura Jackson wahoze muri Rayon Sports ubu ni umukinnyi wa Mukura VS utarabona Licence kubera ibihano iyi kipe yahawe
Calliopi wahoze muri Rayon Sports, ubu niwe mutoza w’abanyezamu ba Mukura VS
Paul Were wakinnye neza uyu mukino
Bishimira igitego cya Paul Were wafunguye amazamu
Uko Osalue yinjije penaliti
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele aganira na Sakindi Eugene, Visi Perezida wa kabiri wa Mukura VS
Ndahiro Olivier, umubitsi wa Rayon Sports
Abafana b’imena ba Mukura VS bari baje kuyishyigikira
Damour, inzobere mu gutunganya ikawa, aba ari kuyigeza kubitabiriye imikino ya nijoro