Rayon Sports yafashe umwanywa wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyonanyuma yo gutsinda Kirehe FC 3-0.
Hari mu mukino wo ku munsi wa 14 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League. Rayon Sports niyo yakiriye uyu mukino. Yatsindiwe na Caleb kuri Penaliti, Manzi Thierry na Michael Sarpong.
Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite Niyonzima Olivier Sefu uheruka kuyitsinda igitego cy’intsinzi ku mukino w’umunsi wa 13 yasuyemo Musanze FC iyitsinda 2-1. Sefu yari afite amakarita 3 atamwemereraga gukina uyu mukino aribyo byatumye hagati mu kibuga hakina Yannick Mukunzi na Mugheni Fabrice.
Nyuma yo kubona ikipe muri Sweden, Yannick Mukunzi niwo mukino wa nyuma yakiniraga imbere y’abafana ba Rayon Sports. Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu niyo Yannick agomba kwerekezamo muri uku kwezi kwa Mutarama 2019.
Michael Sarpong, Bimenyiman Bon Fils Caleb na Jonatha Rafael Da Silva nibo bashakiraga ibitego Rayon Sports. Kuko ariyo yakiniraga mu rugo, iminota ya mbere y’igice cya mbere yayihariye ndetse igakunda guhusha ibitego byabazwe.
Ku munota wa 37, Caleb yazamukanye umupira akorerwaho ikosa mu rubuga rw’amahina, hatangwa Penaliti aba ari na we uyinjiza, igice cya mbere kirangira bikiri 1-0.
Ku munota wa 49, Manzi Thierry wasaga nuwagiye gukinira imbere yatsinze igitego cya 2 ku mupira yaherejwe neza na Irambona Eric, abakinnyi ba Kirehe FC bagirango yaraririye, atsinda icya 2 asigaranye n’umunyezamu.
Ku munota wa 78, Michael Sarpong wari wakunze guhusha ibitego byinshi byabazwe nibwo yatsinze igitego cya 3 ku mupira yahawe neza na Caleb.
Muri uyu mukino , Manzi Thierry yavunitse ikirenge asimburwa na Ally Tidjan murumuna wa Djabel wakinaga umukino we wa mbere muri Shampiyona.
Mugisha Francois bakunda kwita Master we yinjiye mu kibuga asimbuye Mugheni Fabrice naho Habimana Hussein asimbura Jonatha Rafael Da Silva.
Gutsinda uyu mukino, byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 28. APR FC niyo ikiyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 32. Mukura VS ni iya 3 n’amanota 26 ariko ikaba ifite ibirarane 4 itarakina.
Gutsinda bombi muri uyu mukino byatumye Caleb na Sarpong buzuza ibitego 7. Urutonde rw’abatsinze byinshi kugeza ku munsi wa 14 ruyobowe na Ulimwengu Jules wa Sunrise FC ufite ibitego 9 anganya na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu SC.
Umunsi wa 14 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League:
Ku wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019
Espoir FC 0-1 APR FC
Police FC 2-2 AS Kigali
Ku wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019
Amagaju FC 0-3 SC Kiyovu
Mukura VS vs Etincelles FC (Postponed until further notice)
AS Muhanga 3-0 Gicumbi FC
Sunrise FC 1-1 Marines FC
Ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019
Bugesera FC 2-2 Musanze FC
Rayon Sports FC 3-0 Kirehe FC
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
11 Kirehe FC yabanje mu kibuga
Uhereye i bumoso: Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Freddy, Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, n’umubitsi wa Rayon Sports, Muhire Jean Paul
I bumoso hari King Bernard, umunyamabanga wa Rayon Sports
Uyu mwana niwe muto mu barebye uyu mukino
Mu minota ya mbere, Kirehe FC yagowe cyane no gusatirwa cyane na Rayon Sports
Ikosa Caleb yakorewe rikavamo Penaliti
Caleb niwe witereye Penaliti
Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Manzi Thierry
Sarpong yakunze guhusha cyane ibitego muri uyu mukino
Ally Tidjan wakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports...Yinjiye asimbuye Manzi Thierry wavunitse
Yannick Mukunzi wakiniraga imbere y’abafana ba Rayon Sports umukino wa nyuma mbere yo kwerekeza muri Sweden
Bukuru Christophe agirwa inama n’umutoza Robertinho
Robertinho mu kazi
Mugabo Justin , umujyanama wa Komite ya Rayon Sports mu bijyanye n’itangazamakuru
Twagirayezu Thadee ukuriye Komite y’akanama ka ’Discipline’ muri Rayon Sports
Caleb yakunze guhusha ibindi bitego byabazwe
Sarpong watsinze icya 3
Irambona Eric umaze gukina imikino 3 yikurikiranya ku ruhande rw’i bumoso rwugarira izamu ndetse akaba yatanze umupira wavuyemo igitego
Mazimpaka Andre niwe usigaye abanza mu izamu rya Rayon Sports
Kirehe byayigoye kubona izamu rya Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports na Visi Perezida bishimiye amanota 3 Rayon Sports yaboneye mu rugo
Uretse gutsinda igitego, Manzi Thierry yari ahagaze neza mu bwugarizi
Jonathan Da Silva witwaye neza muri uyu mukino
Manzi Thierry ntiyarangije umukino kubera imvune yo ku kaguru
Master winjiye mu kibuga asimbuye
Umukino warangiye Rwatubyaye ariwe kapiteni
PHOTO:RENZAHO Christophe
Wazamani
Coach wa rayon bamwirukane ntakigenda!! Jeu ye ni fake saana,nta combativite azi gutoza,... ntazapfa atsinze igikona! Rayon iramurenze!!!
Wazamani
Namwe nimundebere: Apr fc,police fc, kiyovu sc,mukura vs, zose zamukoze mumatwi!! Ubundi uyu ninde wamutuzaniye!!!
Sniper
Bayiguhe uyitoze uzazitsinda we sha
el cooper
Fuck u reka bayiguhe uzazitsinde wananmugani
Kanyarwanda
Wowe wiyise WAZAMANI, wikwiyambika uruhu rwintama uri ikirura, urumufana w igikona, uri gushaka guca intege abaRayon, ark humura twe twabatahuye kera ntimwadushobora, iyo system uri kunyuzamo ngo mudutware impano Imana yatwihereye, uriya mutoza ntitwamurekura atabanje kongera kubakosora mwabikona mwe bashaka bakonjyera bakabibira , icyo nzicyo turacyarikumwe kd muzabona muri retour, uwo urimo upinga azakwereka
Chadadi
Keep it up kbx tubari inyuma
mukagatare
rayon yacu songambere.....