Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Intare FC 2-1 mu mukino ubanza wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro wabereye i Shyorongi kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gashyantare 2023.
Rayon Sports niyo yatangiye isatira izamu ariko igahusha ibitego byabazwe birimo bitatu byahushijwe na Mbirizi Eric harimo umupira yateye ugatangirwa n’igiti cy’izamu ndetse na bibiri byahushijwe na Rudasingwa Prince na we harimo umupira umwe yateye n’umutwe ukagarurwa n’igiti cy’izamu.
Paul Were niwe watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports kuri Penaliti yari ikoreshejwe na Iradukunda Pascal wateye umupira ugakorwa na myugariro w’Intare FC.
Intare FC yashyuye igitego ku munota wa 47 gitsinzwe na Nshuti Aime Cedric. Hertier Luvumbu niwe watsinze igitego cy’intsinzi cyavuye kuri coup franc nayo yakorewe kuri Iradukunda Pascal ku munota wa 78.
Imikino yo kwishyura iteganyijwe hagati ya tariki 7-8 Werurwe 2023.
Haringingo Francis, umutoza wa Rayon Sports
Ndori Mugisha, umutoza mukuru w’Intare FC
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
11 Intare FC yabanje mu kibuga
Pascal witwaye neza cyane muri uyu mukino ndetse uburyo 2 bwavuyemo ibitego 2 niwe bwaturutseho
Mu gihe ukomeje kureba amafoto meza yaranze uyu mukino, reka tukubwire tuti nturare utisengereye Musanze Wine yengwa na CETRAF Ltd
Kimwe mu bitego Prince Rudasingwa yahushije kikagarurwa n’igiti cy’izamu
Uko Paul Were yinjije Penaliti
Niba uri i Musanze mu Mujyi, ukaba ukunda kurimba, ujye ugana Gogo Fashion Boutique, bakwambike uberwe. Gogo Fashion Boutique iherereye mu Mujyi wa Musanze, mu Ibereshi rya II utaragera ku Musigiti, icuruza imyambaro itandukanye irimo iy’abagabo n’abagore ndetse n’urubyiruko.
Ukeneye kugurira muri Gogo Fashion Boutique cyangwa ibindi bisobanuro ku buryo ushobora kubonamo imyambaro ivuye muri iri duka, wahamagara 0785678821
Uko igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyinjiye mu izamu
Blaise Nishimwe yinjiye asimbuye
Nyuma y’umukino, abafana ba Rayon Sports bageze hanze ya Stade Ikirenga, baturitsa ibishashi bishimira gutsindira Intare FC i Shyorongi
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE