Rayon Sports yatsinze Gasogi, ifata umwanya wa mbere, Jean Fidele ibyishimo biramusaga

Nyuma y’icyumweru kirenga umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yikomanga ku gatuza ko azatsinda Rayon Sports, iyi kipe yamucecekesheje imutsinda 2-1.

Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona 2022-23 wo Gasogi United yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera FC.

Ibitego 2 bya Onana Léandre Willy Essomba byafashije Rayon Sports kwihimura kuri iyi kipe yayitsinze mu mukino ubanza wa shampiyona ndetse ubu ikaba iraye iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Gasogi United ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 17 ku gitego cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku mupira yari ahawe na Djoumekou.

Ku mupira muremure yahawe na Luvumbu, ku munota wa nyuma n’igice cya mbere Onana yishyuriye Rayon Sports amakipe ajya kuruhuka ari 1-1.

Mu gice cya kabiri buri kipe yagerageje gushaka uko yabona igitego cy’intsinzi ariko bibanza kugorana kuko batabyazaga umusaruro amahirwe babonye.

Ku munota wa 85, Ngendahimana Eric yacometse umupira muremure widunze rimwe maze Onana aterera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina adahagaritse umupira uyoboka mu rushundura. Umukino warangiye ari 2-1.

Undi mukino wabaye Kiyovu Sports yatsindiye Marines i Muhanga 3-2.

Mu gihe ejo APR FC izakina na Etincelles, Rayon Sports ibaye ari yo iyoboye urutonde n’amanota 39, Kiyovu Sports 38, AS Kigali na APR FC zifite 37, Gasogi United na Etincelles zikagira 36.

Gahunda y’umunsi wa 20

Ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023

AS Kigali 2-2 Sunrise FC

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023

Bugesera FC 3-0 Rutsiro FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023

Gorilla FC 2-0 Espoir FC
Gasogi United 1-2 Rayon Sports
Kiyovu Sports 3-1 Marines FC
Mukura VS 0-1 Rwamagana City

Ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023

Police FC vs Musanze FC
APR FC vs Etincelles

Amafaranga yahawe Onana

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo