Rayon Sports yatsinze Espoir FC itangira gukubana na APR FC (AMAFOTO)

Rayon Sports yabashije kwikura kuri Stade ya Huye, ihatsindira Espoir FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukwakira 2019, ihita inganya amanota na APR FC nayo yari yatsinze Etincelles FC. Ubu izi kipe zombi zatandukanywa n’umubare w’ibitego.

Espoir FC yakirira kuri Stade Huye nyuma y’uko ikibuga cyayo cy’i Rusizi cyanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Espori FC yafunguye amazamu ku munota wa 21 ku gitego cyatsinzwe na Kyambadde Fred kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports yishyuriwe na myugariro Iragire Saidi watsindishije umutwe ku mupira wa koruneri yatewe na Iranzi Jean Claude ku munota wa 32. Ni igitego cya mbere Iragire Saidi yari atsindiye Rayon Sports, kikaba igitego cya 2 atsindiye i Huye (ikindi yagitsinze akinira Mukura VS yahozemo), kiba igitego cya 4 muri rusange atsinze kuva yatangira gukina muri Shampiyona y’u Rwanda .

Amakipe yombi yaranzwe no gucungana mu minota ibanza y’igice cya kabiri.

Habura iminota 13 ngo umukino urangire, Rayon Sports yabonye igitego cy’intsinzi cyinjijwe na kapiteni Rutanga Eric kuri penaliti.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri n’amanota arindwi, izigamye ibitego bitatu mu gihe APR FC ya mbere ifite arindwi n’ibitego bine.

Espoir FC ifite inota rimwe mu mikino itatu, izagaruka mu kibuga tariki ya 20 Ukwakira 2019, icakirana na Sunrise FC mu gihe Rayon Sports izakira Bugesera FC tariki ya 22 Ukwakira 2019.

Umunsi wa 3 wa Shampiyona:


Ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2019

AS Kigali 2-2 Bugesera FC

Ku wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2019

APR FC 3-0 Etincelles FC
Espoir FC 1-2 Rayon Sports FC
Marines FC 1-1 Heroes FC
AS Muhanga 0-0 Gasogi United

Ku cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019

Police FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15:00)
Mukura VS vs Musanze FC (Huye Stadium, 15:00)
SC Kiyovu vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 15:00)

APR FC iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 7, ikazigama ibitego 4, Rayon Sports yo izigamye 3

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 Espoir FC yabanje mu kibuga

Kirasa Alain na Martinez batoza Rayon Sports

Gikundiro Forever na March Generation, bafaniye hamwe bitanga umurindi ukomeye ku ikipe yabo yari yabanjwe igitego

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever

Uko Penaliti ya Esopoir FC yinjiye mu izamu

Iranzi Jean Claude wateye koloneri yavuyemo igitego cya mbere cya Rayon Sports

Iragire Saidi niwe wishyuriye Rayon Sports

Iragire Saidi yishimira igitego cya mbere atsindiye Rayon Sports. Ni icya kane atsinze kuva yatangira gukina muri Shampiyona y’u Rwanda, kikaba icya kabiri atsindite kuri Stade ya Huye

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yarebye uyu mukino abasore be bavuye inyuma bakishyura Espoir FC bakanayitsinda

Twagirayezu Thadee, Visi Perezida wa Rayon Sports na we yakurikiye uyu mukino

Muhire Jean Paul, umunyamabanga wa Rayon Sports wari wanagize isabukuru y’amavuko, yishimiye intsinzi Rayon Sports yakuye hanze

Ntampaka Theogene (i bumoso) wigeze kuyobora Rayon Sports

Paul Ruhamyambuga na we wigeze kuyobora Rayon Sports

Nkurunziza Jean Paul, Umuvugizi wa Rayon Sports

Cyiza Richard, umubitsi wa Rayon Sports

Hagati hari Maitre Zitoni, umunyamategeko wa Rayon Sports

Mirafa Nizeyimana yongeye kubanza mu kibuga, anitwara neza nkuko byagenze ku mukino Rayon Sports iheruka gutsinda AS Kigali 2- 0 ku munsi wa 2 wa Shampiyona

Iradukunda Eric ’Radu’ mu kazi

Rayon Sports yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego byari byabazwe

Uko Rutanga yinjije Penaliti yahesheje amanota 3 Rayon Sports

Rwarutabura yamukuriye ingofero

Byari ibyishimo ku bafana na Rayon Sports ubwo ikipe yabo yatsindaga igitego cy’intsinzi

Yannick Bizimana yinjiye mu kibuga asimbuye Commodore

Mu minota ya nyuma , Espoir FC yasatiriye cyane izamu rya Rayon Sports ariko ba myugariro bayo bihagararaho

PHOTO : RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo