Igitego cyinjijwe na Mael Dindjeke mu gice cya mbere cyafashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali 1-0, ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’Umunsi wa 24 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.
Igitego kimwe rukumbi cyawubonetsemo cyinjijwe na Mael Dindjeke ku munota wa 35 ku mupira yaherejwe na Léandre Onana, aroba umunyezamu Ntwari Fiacre.
Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 41 ku mwanya wa gatatu mu gihe AS Kigali yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 37, irushwa rimwe na Mukura VS izakirwa na Kiyovu Sports ku Cyumweru.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Etincelles FC yagize amanota 25 ku mwanya wa 12 nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 kuri Stade Umuganda.
Bugesera FC yagize amanota 26 ku mwanya wa 10 itsindiye Etoile de l’Est i Ngoma igitego 1-0 cyinjijwe na Saddick Sulley mu gice cya mbere.
Musanze FC yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0 mu wundi mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane, igira amanota 35 ku mwanya wa karindwi.
Gicumbi FC ishobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri, yakomeje kuba ku mwanya wa nyuma n’amanota 16 mu gihe hasigaye imikino itandatu.
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali
Abakapiteni b’amakipe yombi, Muhire Kevin na Bishira Latif bifotozanya n’abasifuzi bayobowe na Rulisa Patience
Ishimwe Christian wa AS Kigali akurikiye umupira ubwo yari asatiriwe na Sekamana Maxime
Mael Dindjeke yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Dindjeke yishimira igitego cyahaye Rayon Sports intsinzi
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Rayon Sports
Rayon Sports yahise ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rwa Shampiyona
Andi mafoto ni mu nkuru yacu itaha
Amafoto: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>