Mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, Rayon Sports yatsinze APR FC igitego 1-0, gitsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa nyuma, bituma APR isigara irusha Rayon Sports amanota atatu gusa.
Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro yari yakubise yuzuye abafana. Igice cya mbere nticyari kiryoheye ijisho ry’abarebaga uyu mukino kuko amakipe yombi yakinaga acungana ku jisho.
Hakizimana Muhadjiri, Byiringiro Lague na Savio Nshuti Dominique bakunze kugerageza uburyo bw’igitego ariko birangira ntacyo bitanze.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagiye izamura urwego rw’imikinire, ishakisha igitego binyuze kuri Jules Ulimwengu, Michael Sarpong na Olivier Niyonzima bita Sefu.
Habura iminota 10 ngo umukino urangire, APR FC yabonye coup franc yashoboraga kuvamo igitego , Muhadjili ayiteye igwa mu rukuta rwa Rayon Sports.
Byageze ku mu minota 90 amakipe akinganya 0-0 ndetse hongerwaho iminota 3. Ku munota wa 92 w’umukino, Mugisha Gilbert winjiye asimbuye yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi wo ku ruhande ahita atanga Penaliti.
Iyi penaliti nyuma y’impaka yahise iterwa neza na Michael Sarpong wateye mu ruhande rutandukanye n’urwo Kimenyi Yves yagiyemo , umukino urangira ari igitego 1-0.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC yasigaye irusha Rayon Sports amanota atatu gusa, ikaba ifite 54 Rayon Sports ikagira 51.
Gikundiro Forever yari yaserukanye ingoma nshya ndetse banakora akarasisi binjira muri Stade
Imirongo yari miremire
Ni ku nshuro ya 2 Robertinho atsinze APR FC
Zlatko watozaga umukino we wa mbere wa Derby na Rayon Sports akanahita awutsindwa
11 APR FC yabanje mu kibuga:Kimenyi Yves (GK,21), Rusheshangoga Michel 22, Buregeya Prince Caldo 18, Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Ally Niyonzima 28, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Nshuti Dominique Savio 27, Byiringiro Lague 14 na Hakizimana Muhadjili 10.
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Mazimpaka Andre (GK,30), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 3, Habimana Hussein 20, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry (C,4), Mugheni Kakule Fabrice 27, Niyonzima Olivier Sefu 21, Donkor Prosper Kuka 8, Ulimwengu Jules 7 na Sarpong Michael 19.
Muhadjili na Etoo bavuka mu Bugoyi babanje gusuhuzanya
Diane Gashumba, Minisitiri w’Ubuzima ni umwe mu bari baje kureba uyu mukino
Paul Ruhamyambuga ( i bumoso) , Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports na Gen. James Kabarebe, Perezida w’icyubahiro wa APR FC
Kimenyi Yves witwaye neza kuri uyu mukino nubwo mbere y’iminsi mike ngo umukino ube yari yahuye n’ikibazo cyo gushyirirwa hanze amashusho y’ubwambure bwe
Sarpong yari yashakishije igitego kuva kare
Didy d’Or (wambaye ingofero), umukunzi wa Kimenyi Yves yari yaje kureba uyu mukino no gushyigikira umukunzi we
Buregeya Prince, umwe muri ba myugariro beza bakiri bato u Rwanda rufite
Abakinnyi ba APR FC ntibemeraga icyemezo cy’umusifuzi cyo gutanga penaliti
Mbere y’uko haterwa penaliti, Rutanga yabanje gusengera mu izamu rya APR FC
Cyagezemo
Minisitiri w’Ubuzima yishimanye n’abandi bafana ubwo igitegon cyamaraga kujyamo
I bumoso hari Muvunyi Paul, Perezida wa Rayon Sports na Maitre Freddy , Visi Perezida w’iyi kipe
Umukino urangiye byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Rayon Sports
Ku ruhande rw’abafana nabo byari uko
PHOTO: RENZAHO Christophe
VIDEOS: NIYITEGEKA Vedaste
######
Ntagishimisha nkokubona ministre Gashumba yishimana nabarayon