Rayon Sports yatangiye kwitegura Vipers, Caleb atungurana mu Nzove (VIDEO&PHOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino mpuzamahanga na Vipers yo muri Uganda bazahuriramo kuri Rayon Sports Day tariki 15 Kanama 2022.

Ni imyitozo iyi kipe yakoze kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022 mu Nzove. Ku wa mbere wari umunsi w’ikiruhuko ku bakinnyi ba Rayon Sports nyuma y’uko ku cyumweru tariki 8 Kanama 2022 bari bakinnye umukino wa gishuti na AS Kigali bayitsinda 1-0.

Iyi myitozo yari irimo abakinnyi bamaze igihe badakorana n’abandi kubera impamvu zinyuranye barimo Hirwa Jean De Dieu , myugariro iyi kipe yaguze muri Marines FC wari utaratangirana n’abandi kubera ibizamini bya Leta yabanje gukora. Hari kandi Nishimwe Blaise wari umaze igihe afite uburwayi. Osalue Rapfael na we wari waravunitse yamaze kugaruka mu myitozo.

Ni imyitozo ariko itakozwe na Eric Ngendahimana, myugariro wa Rayon Sports wavunitse, abanyezamu Amani na Adolphe nabo bafite imvune zitandukanye ndetse na Arsene Tuyisenge wavunikiye ku mukino wa gishuti na Musanze FC.

Caleb n’umunya Cameroun batunguranye mu myitozo ya Rayon Sports

Imyitozo yo kuri uyu wa kabiri kandi yitabiriwe na Bimenyimana Bon Fils Caleb , rutahizamu wigeze kunyura muri iyi kipe ndetse ayigiriramo ibihe byiza, nyuma aza kwerekeza ku mugabane w’i burayi, ahakinira amakipe atandukanye.

Kuri uyu wa kabiri, ni umwe mu bari muri iyi myitozo ariko umutoza Haringingo yabwiye itangazamakuru ko Caleb ari gukorera imyitozo muri Rayon Sports ngo ’bamufashe kwitegura’ nubwo nta bindi byinshi yashatse kongeraho.

Undi mukinnyi wari muri iyi myitozo ni umunya Cameroun witwa Ibrahim Ahidjo ukina nka rutahizamu unyura ku ruhande rw’i bumoso. Yakiniraga Amis FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Cameroun. Haringingo yavuze ko we ari muri ’test’ ngo barebe ko bazamukenera.

Haringingo kandi yavuze kuri Rwatubyaye Abdul wamaze gusinyira Rayon Sports imyaka 2. Yavuze ko ari umukinnyi uzabafasha kubera ubunararibonye bwe. Kubwe ngo nubwo andi makipe yashakaga Rwatubyaye, bo nka Rayon Sports ngo babyihusemo ndetse bahita bamusinyisha.

Kwinjira muri Rayon Sports Day ni amafaranga ibihumbi bitanu (5.000 Frw) ahasanzwe, ahatwikiriye ni ibihumbi umunani (8.000 Frw) ndetse na 20.000 Frw mu myanya y’icyubahiro. Ni ibirori bizatangira saa sita z’amanywa.

Ahidjo ukomoka muri Cameroun ari muri ’test’ muri Rayon Sports

Caleb Bimenyimana Bon Fils na we yakoreye imyitozo muri Rayon Sports yanyuzemo, akayigiriramo ibihe byiza

Myugariro Hirwa Jean De Dieu yakoreye imyitozo ya mbere muri Rayon Sports nyuma yo kuva mu bizimini bya Leta

Blaise Nishimwe na we yamaze gusubukura imyitozo

Osalue wari waravunitse na we yamaze gusanga abandi mu myitozo

Bari kwitegura umukino ukomeye uzabahuza na Vipers yo muri Uganda ku wa mbere tariki 15 Kanama 2022

PHOTO&VIDEO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo