Rayon Sports yatangiye imyitozo (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere yitegura ’saison’ ya 2022/2023 yari yiganjemo abakinnyi b’abanyarwanda.

Ni imyitozo yatangiye saa cyenda n’igice, iyoborwa na Haringingo Francis nk’umutoza mukuru na Rwaka Claude umwungirije.

Imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu yibanze ku yo kubongerera ingufu no kureba uko bavuye mu biruhuko bahagaze ndetse bakora no ku mupira iminota mike.

Ni imyitizo yakozwe n’abakinnyi biganjemo abashya b’abanyarwanda kuko abenshi b’abanyamahanga b’iyi kipe bakiri mu biruhuko, bikaba byitezwe ko bazatangira imyitozo mu cyumweru gitaha.

Mu bakinnyi bategerejwe mu cyumweru gitaha harimo Onana Leandre Willy Essombe, Musa Esenu, Samuel Ndizeye. Osalue Rapfael biteganyijwe ko atangira imyitozo kuri uyu wa Gatandatu.

Ngendahimana Eric we ntiyakoranye n’abandi kuko yasabye uruhushya rwo kujya gukemura ibibazo byo mu muryango.

Haringingo Francis na Rwaka Claude nibo bayoboye iyi myitozo

Uhereye i bumoso hari Ganijuru Elia na Jackson bavuye muri Bugesera FC...bose ni ba myugariro

Abafana bishimiye kongera kubona ikipe yabo


Ndekwe Felix wavuye muri AS Kigali ni umwe mu batangiranye imyitozo n’abandi

Inkuru irambuye kuri iyi myitozo ni mu nkuru yacu itaha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo