Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gutanga amakariya y’Ubunyamuryango ku bamaze kuyagura ndetse n’itike ya Saison.
Ibi bikaba biri mu byari bimaze iminsi bisabwa n’abanyamuryango ba Rayon Sports ndetse biri mu byagarutsweho mu Nteko Rusange yabaye mu mpera za Nyakanga.
Ikarita yo kwinjira ku mikino yose ya Rayon Sports ndetse n’imyitozo, yamuritswe, iri mu byiciro bitatu ndetse n’ikarita y’ubunyamuryango na yo iri mu byiciro bitatu, zose zizajya zigurwa abafana banyuze kuri *702#.
Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 nibwo abamaze kugura ayo makarita bari kuyafata. Umuntu wabonye ubutumwa bw’uko ikarita ye yasohotse ayifata ku biro bya Rayon Sports ku Kimihurura guhera saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Abari mu Ntara nabo bashyiriweho uburyo izo karita zizabageraho bitewe n’aho umuntu yasabye ko yayishyikirizwa.
Kubo amakarita atarasohoka, bazamenyeshwa igihe azabagereraho mu kindi cyiciro.
1. Itike ya “Gold”
- Igura miliyoni 1 Frw. Umunyamuryamungo uzayigura;
- Azahabwa uburenganzira bwo kwinjira mu kanama ngishwanama ka Komite ya Rayon Sports.
- Azaba umwe mu bashobora gutumirwa mu Nteko rusange ya Rayon Sports
- Azahabwa igabanyirizwa ku bikorwa by’abafatanyabikorwa bose ba Rayon Sports.
- Itike izamuhesha uburenganzira bwo kwinjira ku mikino yose ya Rayon Sports yakiriye cyangwa yateguye.
- Azahabwa icyicaro gihoraho mu gice cya VVIP.
- Azinjirira mu muryango wa VVIP.
- Yemerewe Parking mu gihe Rayon Sports yakiriye imikino.
- Azaba yemerewe kwiyakira mu gihe cy’ikiruhuko ku mukino.
- Azahabwa umwambaro wa Rayon Sports
- Azinjira nta kiguzi ku myitozo ya Rayon Sports.
- Azaba yemerewe guhabwa ubutumire bwa VVIP mu bikorwa bya Rayon Sports.
- Azaba afite uburenganzira bwo kubona amafoto n’amashusho ya Rayon Sports.
2. Itike ya “Silver”
- Igura ibihumbi 400 Frw. Uwayiguze;
- Azajya yicara muri VIP ku mikino yose Rayon Sports.
- Azahabwa igabanyirizwa ku bikorwa by’abafatanyabikorwa b’yi kipe.
- Azaba yemerewe kwiyakira ku mikino Rayon Sports yakiriye.
- Azahabwa umwambaro wa Rayon Sports.
- Azahabwa ubutumire bwa VIP mu bikorwa byose byateguwe na Rayon Sorts.
- Afite uburenganzira ku mashusho ya Rayon Sports.
3. Itike ya “Bronze”
- Igura ibihumbi 100 Frw.
- Yemerera uwayiguze kwicara mu gice gitwikiriye ku mikino Rayon Sports yakiriye n’iyo yateguye.
- Azahabwa umwambaro, anahabwe amakuru mu buryo buhoraho haba kuri telefoni n’ahandi hose.
Kugura izi karita, umuntu azajya anyura kuri *702#, ubundi ajye mu gice cy’amakarita. Ikarita iboneka mu gihe cy’iminsi ibiri.
Ku gace k’inyuma k’ikarita gakoranywe ikoranabuhanga ku buryo iba yihariye kuri nyirayo ndetse izaba igaragaza amazina ye.
Ibyerekeye ikarita y’abanyamuryango n’ibyiciro byazo
1. Ikarita y’Umunyamuryango w’Imena
- Igura ibihumbi 10 Frw. Umuntu uyifite;
- Azajya agabanyirizwa 10% ku itike yo kwinjira ku mikino Rayon Sports yakiriye.
- Azajya aba afite uburenganzira bwo kwinjirra ku muryango wihariye.
- Azajya aba yemerewe igabanyirizwa rya 50% ku itike yo kwinjira ku myitozo ya Rayon Sports.
- Azajya aba yemerewe kwinjira ku buntu ku myitozo ya Rayon Sports mu gihe yasohotse.
- Afite uburenganzira ku makuru ya Rayon Sports.
2. Ikarita y’Inyamibwa
- Igura 5000 Frw. Uyifite azaba;
- Yemerewe igabanyirizwa rya 5% ku itike y’imikino Rayon Sports yakiriye.
- Azajya yemererwa igabanyirizwa rya 20% ku myitozo ya Rayon Sports yabereye mu Nzove.
- Afite uburenganzira ku makuru ya Rayon Sports.
- Azinjirira ubuntu ku myitozo Rayon Sports yakoreye hanze.
3. Ikarita y’Ingenzi
- Igura 2000 Frw. Uzaba ayifite;
- Yemerewe kwinjira ku muryango wihariye w’abakunzi ba Rayon Sports.
- Yemerewe igabanyirizwa rya 20% ku myitozo ya Rayon Sports mu Nzove.
- Yinjirira ubuntu ku myitozo mu gihe Rayon Sports yasuye andi makipe.
Munyakazi Sadate n’umuhungu we Ganza Junior Sadate bombi baguze tike y’umwaka ya Gold igura Miliyoni imwe imwe...buri wese araza akandika ko ayifashe
Ni uku ikarita ya Gold iteye
Jean Claude Nkundibiza waguze itike ya Bronze
Prince Ishimwe , Visi Perezida wa Gikundiro Forever wari waje gufata ikarita ye y’Ubunyamuryango
Uwaguze itike cyangwa ikarita y’Ubunyamuryango wahawe ubutumwa ko yasohotse ari kuyihabwa
Icyiciro cya mbere cy’amakarita y’abanyamuryango ba Rayon Sports cyamaze gusohoka