Rayon Sports yatangaje ko itazakomezanya n’abandi bakinnyi batandatu barimo umunyezamu Kwizera Olivier, Ishimwe Kevin na Habimana Hussein.
Ibinyujije kuri shene yayo ya Youtube, Rayon Sports yemeje ko Habimana Hussein, Nizigiyimana AbdulKalim MacKenzie, Kwizera Olivier, Ishimwe Kevin, Bukuru Christophe na Sekamana Maxime batazakomezanya na yo. Bose bari basoje amasezerano.
Hari n’abandi byitezwe ko bazatandukana n’iyi kipe, ariko hakaba hategerejwe kubanza kureba uko ikipe izitwara ku isoko rizafunga ku wa 18 Kanama 2022.
Kugeza ubu Rayon Sports imaze kugura abakinnyi barimo Ndekwe Felix wavuye muri AS Kigali, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports na Tuyisenge Arsène wakiniraga Espoir FC.
Yamaze kumvikana kandi n’Umurundi Mbirizi Eric ukina asatira izamu.
Umwaka w’imikino wa 2022/23 uzatangira tariki ya 19 Kanama 2022.
/B_ART_COM>