Rayon Sports yasinyishije Tuyisenge Arsene (PHOTO+VIDEO)

Tuyisenge Arsène wakiniraga Espoir FC, ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports ku masezerano y’imyaka ibiri y’imikino iri imbere.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Nyakanga 2022, ni bwo Tuyisenge yashyize umukino ku masezerano.

Uyu mukinnyi ukina asatira izamu, anyuze ku ruhande rw’ibumoso cyangwa iburyo, yari amaze imyaka itatu akinira Espoir FC.

Muri Rayon Sports, yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya barimo Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports.

Yari yaherekejwe na se

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo