Rayon Sports yamaze gusinyisha Ngendahimana Eric ukina hagati mu kibuga no mu bwugarizi, ku masezerano y’imyaka ibiri.
Ngendahimana w’imyaka 33, yari amaze imyaka ibiri akinira Kiyovu Sports yatozwaga na Haringingo Francis wamaze kwerekeza muri Rayon Sports.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo Ngendahimana yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports ndetse bivugwa ko yatanzweho miliyoni 15 Frw.
Uyu mukinnyi uri mu bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino yari amaze iminsi mu biganiro n’Ikipe ya City of Lusaka FC yo muri Zambia.
Ngendahimana ari mu mateka ya Police FC kuko ariwe wayifashije kwegukana igikombe kimwe rukumbi cy’Amahoro ifite mu mwaka wa 2015 atsinda Rayon Sports FC igitego cy’umutwe ku mukino wa nyuma.
Ngendahimana yageze muri Police FC avuye muri Musanze FC ndetse iyi kipe y’abashinzwe umutekano yari ayibereye kapiteni ubwo yayivagamo yerekeza muri Kiyovu Sports mu 2020.
Muri Rayon Sports, yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya barimo Hirwa Jean de Dieu waguzwe muri Marines FC na Rafael Osaluwe wakinaga muri Bugesera FC.