Rayon Sports yamaze gusinyisha Ndekwe Bavakure Félix wakiniraga AS Kigali, ku masezerano y’imyaka ibiri.
Ndekwe ukina inyuma ya ba rutahizamu, yari amaze imyaka ibiri ari umukinnyi wa AS Kigali.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 wakiniye amakipe arimo Marines FC, Etincelles na Gasogi United, yari asoje amasezerano y’amezi atandatu yongereye muri AS Kigali mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Muri Rayon Sports, yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya barimo Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera,
Hari kandi Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports na Tuyisenge Arsène wakiniraga Espoir FC.
PHOTO &VIDEO:RENZAHO Christophe