Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na kompanyi y’Abashinwa - AMAFOTO

Rayon Sports yamaze kubona umuterankunga mushya wa kompanyi y’Abashinwa uzajya ayiha miliyoni 5 FRW ku kwezi mu gihe cy’imyaka 2.

Iyi kompanyi yitwa Bonanza Trading Company Ltd isanzwe ikora ibijyanye n’ imikino y’amahirwe ’ Gaming’ ndetse no gucukura amabuye y’agaciro. Nibwo itangiye gukorera mu Rwanda ariko isanzwe ikorera mu bindi bihugu nka Zambia, Tanzania na Kenya.

Uyu mufatanyabikorwa aje asanga abandi bafatanyabikorwa Rayon Sports isanganywe harimo Skol, Airtel na Radiant baheruka gusinyana amasezerano.

Mu rwego rwo kugaragaza ko Bonanza ifite gahunda yahise itanga amezi 5 iyaha Rayon Sports ahwanye na Miliyoni 25 FRW.

James Hou , umuyobozi wa Bonanza Trading Company yavuze ko bishimiye gukorana na Rayon Sports kuko ari ikipe ikunzwe cyane mu Rwanda ndetse ikaba iri gukina amarushanwa menshi ku rwego rwa Afurika. Ngo byari inzozi zabo none zibaye impamo. Kubw’abafana benshi Rayon Sports ifite, ngo nabo biteze ko izina ryabo rizaguka rikaba rinini.

Muri ubu bufatanye, Bonanza yanasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwayiha uburenganzira bwo gukora no gushyira imyenda y’ikipe ku isoko ku buryo buri mufana yajya abasha kuyigura. Ngo ni ikintu basanze ko iyi kipe ibura kandi ifite abafana benshi bakenera ibirango byayo.

Ikindi ni uko Rayon Sports izajya yambara Bonanza mu mugongo ku myenda yayo nkuko imbere bahambara Skol.

Mu ijambo rye, Paul Muvunyi yavuze ko ashimira Bonanza kuba yarahisemo Rayon Sports nk’umufatanyabikorwa. Ngo ntabwo bazatinda kubona ko bahisemo neza ndetse ngo ntibizaba imyaka 2 gusa kuko bazayongera nyuma y’uko bazabona ko ubucuruzi bwabo buri kugenda neza.

Yagize ati " Mwahisemo neza. Ubucuruzi bwanyu ubu bugiye kurushaho kumenyekana mu Rwanda hose no muri aka Karere kuko Rayon Sports ifite abafana benshi... Rayon Sports isanganywe abafatanyabikorwa barimo Skol, Airtel na Radiant hakaba hiyongereyeho Bonanza...Turacyagura amarembo. Abafana bamenye ko twungutse umufatanyabikorwa mushya."

Bonanza Trading Company Ltd niwe mufatanyabikorwa mushya wa Rayon Sports

Mugabo Justin nyiri Radio na Televiziyo Isango Star akaba n’umujyanama wa Komite nyobozi ya Rayon Sports

Kamayirese Jean D’Amour na we ni umwe mu bajyanama ba Komite ya Rayon Sports

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports

Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa RayonN Sports na we yari muri uyu muhango

Mushimire Claude ushinzwe imishinga muri Rayon Sports

Ubanza i bumoso ni Chen Shi Yong ’General manager’ wa Bonanza

Jean Luc Gatoto ’Administration Assistant’ muri Bonanza akaba n’umwe mu basemura igishinwa

James Hou umuyobozi wa Bonanza Trading Company Ltd

Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports na James Hou basinya amasezerano

Bonanza yahise itanga amezi 5 abanza kuyagize amasezerano y’impande zombi

Abakozi ba Bonanza bishimiye gufata ifoto y’abayobozi ba Rayon Sports ....ngo nabo ni abafana bayo

Bafashe ifoto y’urwibutso

Nyuma yo gusinya abayobozi ba Rayon Sports bagiye kwishimira aya masezerano mashya

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(18)
  • John Uchi

    Erega nabataraza Gikundiro yacu izabazana
    Congz kbx kuri Rayon Yacu❤❤❤❤

    - 25/08/2018 - 16:12
  • Dufatanye Benjamin Lucky

    Twishimiye uwo mufatanya bikorwa Naze iwacu muri gikundiro tumuhaye ukaze

    - 25/08/2018 - 16:39
  • Cyprien

    Congratulations ku buyobozi bwa Gikundiro kbs ibi nibyiza cyane, Rayon sport oyeeeeeeeee oyeeeeeeeee

    - 25/08/2018 - 18:04
  • karenzi

    Committee rayon sports ifite ubu nibubukombe rwose, mukomereze aho muri abagabo. Transparency mufite niyo yonyine izatwubakira ikipe ikomeye. Imana ibahe umugisha

    - 25/08/2018 - 18:09
  • ffffffffffffff

    Komite murimo murakora akazi keza, turizera ko mu minsi iri imbere abadutegaga iminsi ngo turi abakene, kandi nabo ari amafaranga bakura muri Leta, nayo iba yayavanye mu misoro mu bayisoze natwe turimo, bazasigara bibaza uko twabigenje ngo ikofi yacu ibyimbe.

    - 25/08/2018 - 18:15
  • HABUMUREMYI Samuel

    mwiriwe neza ; iki gikorwa cyo kubona abaterankunga mu ikipe yacu nikiza cyane noneho akarusho nikariya k’imyambaro iramutse ikozwe cyaba ari inyamibwa rwose turagishyigikiye n’imana ikomeze kubidushyigikiramo.

    dufite abayobozi beza dukunda kandi bashoboye.

    murakoze

    - 25/08/2018 - 18:26
  • Maniraho Remy

    Gikundiro oyeeeeeeeeeeee,erega abantu Bose bitwa ba Paul baba bashoboye Reyon sport oyeee,Muvunyi Paul oyeee wowe team mukorana Imana ibahe umugisha kdi imana ikomeze kubaha kwaguka mubitekerezo biganisha equipe yacu aheza.

    - 25/08/2018 - 18:51
  • uwihoreye Pacifique

    Oreyo kundacyaaaa manager warakoze kubwabatera nkunga uri kuduha

    - 25/08/2018 - 19:38
  • ######

    Andika ubutumwaibyiza birimbere kbs

    - 25/08/2018 - 20:12
  • fils

    ooh rayon,burya n’abashinwa baragukunda ?!!!

    - 25/08/2018 - 21:41
  • Habimana

    Felecitation ku bayobozi ba rayon sport. Ikigendanye n’imishahara muri rayon ndabona gikemutse. ahasigaye nimube hafi y’ikipe tuzatsinde yanga. maze abaterankunga bakomeze kuba benshi. imishahara irabonetse ahasigaye mudushakire abakinnyi babahanga.

    - 25/08/2018 - 23:00
  • AHISHAKIYE Alexis sanchez

    Mbega byz cyaneee gikundiro yacu komereza aho!

    - 25/08/2018 - 23:53
  • ######

    namwe muri Rwanda magazine murabambere kumakuru mashya na rayon yacuuu nikomeze ishake ubuzima birabye

    - 26/08/2018 - 04:12
  • KALISA

    Igisigaye nugutekereza no ku mishinga ya long term,nka Hotel ya rayon
    ndetse nikibuga yazajya yakiriraho imikino yayo,ubundi yaba ibisoje kabisa
    kandi aba bayobozi mbona ari abataramu bazabikora kabisa turabizeye

    oh rayon turagukunda cyaneeeeee,komeza utere imbere.

    - 26/08/2018 - 05:58
  • Beton

    Nibyigikundiro nabandi babonereho,bagure ibikorwa byabo bakorana na Rayon sports!

    - 26/08/2018 - 07:46
  • Eric

    Rayon sport abayobozi bakomerezaho nibayacunga neza tuzagira ikipe Nziza kandi ifite ejo heza

    - 26/08/2018 - 09:12
  • Eric

    Rayon sport abayobozi bakomerezaho nibayacunga neza tuzagira ikipe Nziza kandi ifite ejo heza

    - 26/08/2018 - 09:13
  • Charles

    Bonanza oye oye eeee! None rero murumvako bonanza izanye igitekerezo cyarigicyenewe kuba Rayon sport ahubwo iyo myenda nibayishyire kwisoko vuba tuyigure nkabagura imbuto yibishyimbo kd bashyireho igiciro cyohasi kuburyo buriwese yayigondera ahasigaye ubuyobozibwikipe nabwo bwige uko Rayon yagaragara igatwara nigikombe cya Africa murebengo irigarurira imitimayabafana benshi muRwanda nomumahanga

    Murakoze yari umukunzi wa Rayon sport FC
    Guturuka

    Rusizi Kamembe

    - 27/08/2018 - 19:37
Tanga Igitekerezo