Rayon Sports yashyizeho uburyo abafana bayo bayitera inkunga bifashishije ’Mobile money’

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyiraho uburyo abafana bayo bajya bayitera inkunga bifashishije Telefone bakoresheje uburyo bwa ’Mobile money’.

Ubu umufana wa Rayon Sports ufite numero ya MTN ushaka gutera inkunga ikipe ye, azajya yandika code: *182*8*1*008000#yes. Iyo umufana amaze gutanga amafaranga akoresheje ubu buryo , ahita ahabwa ubutumwa bugaragaza ko amafaranga yohereje yageze aho yashakaga kuyohereza.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangarije Rwandamagazine.com ko batari birengagije kwihutira gushyiraho ubu buryo ahubwo ngo bisa nibyahuriranye n’igikorwa cy’igura ry’abakinnyi bashya bagomba kuzakinira Rayon Sports muri ’Saison’ itaha.

Munyakazi Sadate uyobora iyi kipe ya ’rubanda’ yavuze ko muri iyi minsi bari bahugiye cyane muri icyo gikorwa nubwo ngo kigikomeje.

Ati " Rayon Sports ni iy’abafana. Ntabwo twari twirengagije gushyiraho ubu buryo ni uko twabanje gusa nabahugira mu kugura abakinnyi nubwo navuga ko bitararangira. Ubu rero umufana wese wa Rayon Sports yakoresha iriya code twashyizeho tugakomeza kubaka ikipe yacu kuko ubufatanye bwacu twese aribwo buzayubaka."

Sadate yakomeje avuga ko mu gihe runaka, ubuyobozi bwa Rayon Sports buzajya butangaza amafaranga abafana bamaze gutanga mu rwego ngo rwo gukomeza ’gukorera mu mucyo’

Ati " Nkuko bamaze kubimenyera, hari igihe kizajya kigera, tubamenyeshe amafaranga amaze gutangwa binyuze muri iyi gahunda. Ni mu rwego rwo gukorera mu mucyo nkuko ari intego twihaye."

Yavuze ko nubwo batangije uburyo bakoresheje MTN ngo mu gihe cya vuba bazageza ku bafana bakoresha Airtel Money nabo code bazajya bakoresha.

Rayon Sports itangije iki gikorwa nyuma ya Kiyovu SC ndetse na Gasogi United nazo zamaze gutangiza ubu buryo.

Sadate avuga ko ubufatanye bw’abafana ba Rayon Sports aribwo buyubaka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo