Rayon Sports yashyiriweho amabwiriza kugira ngo yakirire Police FC kuri Kigali Pelé Stadium

Nyuma y’uko umukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro 2023 uhuza Rayon Sports na Police FC kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023 wakuwe i Muhanga ugashyirwa kuri Kigali Pelé Stadium, Rayon Sports yashyiriweho amabwiriza igomba kubahiriza kugira ngo ihakirire uwo mukino.

Ni umukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe guhera saa cyenda. Byari biteganyijwe ko umukino wo kwishyura ubera i Muhanga ariko uza kwimurwa nyuma y’uko Rayon Sports isabye ko yawakirira i Nyamirambo.

Nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo kuhakirira uyu mukino, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abashinze Stade ya Pelé Stadium babanje gutambagiza abo muri Rayon Sports Stade, babereka uko bayibahaye imeze, babwirwa ko ikintu cyose cyakwangirika , ikipe ya Rayon Sports ariyo igomba kugisana kuko ubusanzwe iyi Stade itarashyikirizwa Umujyi wa Kigali ku mugaragaro.

Nkubana Adrien na Nkurunziza Jean Paul bari bahagarariye Rayon Sports nibo bazengurutse iyi stade bagenzura uko bayihawe imeze ndetse hafatwa n’amafoto.

Basabwe ko uko bayihawe ariko bagomba kuyisubiza igihe umukino waba urangiye. Uretse kurinda ibikoresho biri muri iki gikorwa remezo, bagomba no kwita ku isuku y’iyi stade mbere , mu mukino ndetse na nyuma y’umukino.

Ibyo babonye byose babikoreye inyandiko mvugo, bayisinyaho bose.

Kigali Pelé Stadium imaze iminsi idakinirwaho imikino myinshi kuva itangiye kuvugururwa muri Mutarama kugira ngo izabereho ibikorwa by’Inama ya 73 ya FIFA yabereye i Kigali ku wa 16 Werurwe 2023.

Muri uyu mwaka, imikino ibiri niyo yahabereye . Hari uwo Amavubi yanganyijemo na Bénin igitego 1-1, n’undi Police FC yatsinzemo APR FC ibitego 2-1 muri Shampiyona.

Kwinjira mu mukino wa Rayon Sports na Police FC ni 3000 FRW, 5000 FRW, 10.000 FRW ndetse na 20.000 FRW.

Umukino ubanza wari wabereye kuri sitade ya Muhanga tariki 26 Mata 2023 Rayon Sports yari yasuye, yatsinze Police FC 3-2, ikipe izakomeza muri 1/2 ikazahura na Mukura VS.

Uko basanze ibikoresho niko bagomba kubisubiza

Adrien Nkubana, DAF wa Rayon Sports yitegerezaga buri kimwe

Isuku bahasanze niyo igomba kuba inaharangwa na nyuma y’umukino

Kibombo ushinzwe Stade niwe wari ufite imfunguzo agenda abereka buri hamwe uko hameze ngo abe ariko bahasubiza umukino urangiye nta na kimwe cyangijwe

Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sports agenzura niba amazi hose arimo

Hagati hari Emery Kamanzi wari uhagarariye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Allo Perezida ! Stade turayibonye ariko birasaba ko dukangurira abafana bacu kwitwararika ngo batazagira icyo bangiza tukacyishyura naho ibindi byose ni sawa, bimeze neza

Jean Paul mu ntekerezo ati " Ubwo mbonye Stade i Nyamirambo aho byakorohera abafana benshi, nizeye ko baza ntanumwe usigaye bakadutiza umurindi tugasezerera Police FC, ibikombe bibiri bikaguma mu biganza byacu

Ibyo basabwe byose byashyizwe mu nyandiko mvugo, bose bayisinyaho

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo