Rayon Sports yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura wa ¼, iyisezerera ku giteranyo cya 3-0 mu mikino yombi mu gihe igomba gutegereza ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Marines FC ku wa Gatatu.
Iminota 10 ibanza y’uyu mukino wabereye mu Bugesera kuri uyu wa Kabiri, yihariwe na Rayon Sports ariko uburyo bukomeye bwabonywe na Kapiteni wayo, Muhire Kévin, ntiyabasha kububyaza umusaruro, umupira awutera hejuru y’izamu nyamara yarebanaga n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu.
Ku munota wa 13 ni bwo Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe n’Umunya-Uganda Musa Esenu ku mupira wari uvuye kuri Léandre Onana wakiniraga ibumoso.
Bugesera FC yatangiye kunyuzamo igasatira ishaka kwishyura, ariko uburyo bwageragejwe na Raphaël Osaluwe busubizwa inyuma na Nizigiyimana Karim Mackenzie witambitse umupira ukajya muri koruneri.
Muhire Kévin yahaye umupira Nizigiyimana Karim Mackenzie winjiye mu rubuga rw’amahina rwa Bugesera FC ku munota wa 34 anyuze ku ruhande, ahindura umupira wanyuze inyuma ya Musa Esenu na ba myugariro bari kumwe ugeze kuri Léandre Onana awuboneza mu rushundura. 2-0!
Amakipe yombi yasatiranye mu minota 30 yakurikiyeho mu gice cya kabiri, ariko Bugesera FC yashaka igitego cyane ihusha uburyo bw’umupira watewe na Muniru Abdul Rahman ugaca ku ruhande rw’izamu nyuma yo guherezwa na Nyandwi Théophile wagiye mu kibuga asimbuye.
Onana watsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports, yasimbuwe na Mael Dindjeke ku munota wa 78 ubwo abambara ubururu n’umweru bakoraga impinduka ya kabiri nyuma y’iya Nsengiyumva Isaac wasimbuye Kwizera Pierrot.
Bugesera FC yakinaga neza mu minota ya nyuma, yahushije ubundi buryo bwabazwe ku mupira watewe na Muhinda Brian ugakurwamo na Kwizera Olivier mu gihe Muniru yawusubijemo ugaca ku ruhande.
Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports ikomeza muri ½ kizakinwa tariki ya 11 Gicurasi na 18 Gicurasi ndetse ishobora guhura na APR FC yatsinze Marines FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa ¼ mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa i Nyamirambo ku wa Gatatu.
Undi mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Kabiri wasize AS Kigali isezereye Gasogi United ku giteranyo cy’ibitego 2-1 nyuma yo kunganyiriza 1-1 i Nyamirambo. Muri ½, AS Kigali izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Police FC na Etoile de l’Est ibyazo bizasobanuka ku wa Kane. Mu mukino ubanza wa ¼, abashinzwe umutekano batsindiye i Ngoma ibitego 2-1.
Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports
Bugesera FC : Nsabimana Jean de Dieu, Mucyo Didier Junior, Ishimwe Élie, Muhinda Brian, David Samuel, Nkurunziza Seth, Hoziyana Kennedy, Osaluwe Raphaël, Muniru Abdul Rahman, Sadick Sulley na Chukwuma Odili.
Rayon Sports : Kwizera Olivier, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Iranzi Jean Claude, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Kwizera Pierrot, Mugisha François, Muhire Kevin, Nishimwe Blaise, Léandre Onana na Musa Esenu.
Amafoto: Renzaho Christophe