Rayon Sports yanyagiye Vipers mu wa gishuti (PHOTO+VIDEO)

Rayon Sports yatsinze Vipers SC yo muri Uganda ibitego 4-1 mu mukino wa gicuti waberaga kuri Kigali Pele Stadium.

Ni ukwihimura kwiza kuri Gikundiro yari yatsinzwe na Vipers SC mu 2022, hizihizwa Rayon Sports Day.

Wari umukino wa gicuti Mpuzamahanga Rayon Sports yari yakiriyemo Vipers FC yo muri Uganda.

Amakipe yombi yaherukaga guhura mu 2022, kuri Rayon Sports, aho iyi kipe yo muri Uganda yatsinze igitego 1-0.

Ntabwo Rayon Sports yakinnye imikino myinshi ya gicuti yitegura umwaka w’imikino wa 2025-26 kuko nyuma ya Rayon Sports yabaye tariki ya 15 Kanama itsindwa na Yanga 3-1, nta wundi mukino yari yagakinnye.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium saa kumi n’ebyiri. Ku munota wa 2, Moses Walusimbi ku makosa y’ubwugarizi bwa Rayon yatsindiye Vipers FC igitego cya mbere yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Drissa Kouayate na we aba yakoze ibirenze.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Habimana Yves ku munota wa 35 ku mupira Emery Bayisenge yahaye Jesus na we ahita awuhindura imbere y’izamu.

Ku munota wa 45, Tambwe Gloire yatsindiye Rayon igitego cya kabiri amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2-1.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Ndimumana Asman wari winjiye mu kibuga asimbura yatsindiye Rayon Sports ibitego 2 maze umukino urangira ari 4-1.

Uyu rutahizamu uheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Murera, yinjiye mu kibuga asimbuye Habimana Yves ku munota wa 56. Nyuma y’iminota ine gusa yahise afungura amazamu ku gitego yatsinze coup franc.

Yaje gutsinda ikindi ku munota wa 77 bityo yishimirwa cyane n’abafana ba Rayon Sports bamuririmbye ndetse bamuhundagazaho amafaranga nyuma y’umukino.

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, ikina na Al Merrikh SC yo muri Sudani.

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 Vipers yabanje mu kibuga

Emery Bayisenge yavunikiye muri uyu mukino

Uwayezu Jean Fidele wayoboye Rayon Sports yarebye uyu mukino,...ari kumwe na Twagirayezu Thadee , Perezida wa Rayon Sports

Uko Asman yinjiye neza coup franc ku gitego cya gatatu

Uyu rutahizamu uheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Murera, yinjiye mu kibuga asimbuye Habimana Yves ku munota wa 56. Nyuma y’iminota ine gusa yahise afungura amazamu ku gitego yatsinze coup franc.

Yaje gutsinda ikindi ku munota wa 77 bityo yishimirwa cyane n’abafana ba Rayon Sports bamuririmbye ndetse bamuhundagazaho amafaranga nyuma y’umukino

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo