Rayon Sports yanyagiye Mukura VS iyishyura ibyo yayitsinze 1978 (AMAFOTO)

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, hakomezaga umunsi wa 14 wa shampiyona. Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura ibitego 5 kuri 1 ishimangira umwanya wa kabiri mbere yo guhura na mukeba APR FC.

Ikipe ya Mukura ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 15 kuri Coup-franc yari Itewe na Duhayindavyi Gael maze umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports Nshimiyimana Imran yitsinda igitego.

Iki gitego nticyaciye intege Rayon Sports yaje kwishyura ku munota wa 37 igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong ku mupira wari utewe na Rutanga Eric.
Rayon Sports yungukiye muri iki gitego itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 44. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’ibitego 2 kuri 1 cya Mukura.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nke. Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Bizimana Yannick wanatsindaga igitego cye cya kabiri muri uwo mukino ku makosa y’Umunyezamu Edouard wa Mukura. Nyuma y’iminota 2 gusa Sarpong yatsinze igitego cya kane ku rindi kosa ry’umunyezamu wa Mukura wafashe umupira ukamucika usanga Sarpong ahagaze neza.

Ku munota wa 90 Oumar Sidibé yateye ishoti rikomeye cyane nko muri metero 35 umuzamu ntiyarabuka aho umupira unyuze.

Rayon Sports igize amanota 31 ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota atatu na APR FC ya mbere.

Nibwo bwa mbere Rayon Sport itsinze Mukura Victory Sport 5. Yayishyuraga ibyo yayitsinze muri 1978 kuri final ya 5 Nyakanga ubwo Mukura yatsindaga Rayon Sport 5-1 muri camp militaire (Camp Kigali).Mu mateka ni Mukura yonyine yatsinze Rayon Sport 5-1 nta yindi kipe yigeze itsinda Rayon Sport 5. Nibwo bwa mbere Mukura VS itsinzwe ibitego 5 n’ikipe yo mu Rwanda.

Muri ibyo bitego 5 Mukura VS yari yatsinze Rayon Sporys, umu congoman witwa Lobilo Bodouin yatsinzemo 3 harimo penalty yateye akoresheje agatsinsino. Kassim Murenzi na Ndiki Ben Kitala ni bamwe mu bakinnyi bakiriho muri Rayon Sport bakinnye iyo match.Ku ruhande rwa Mukura bamwe mu bakinnyi bakinnye iyo match bakiriho ni Sadiki Moise, Kinyango (Se wa Pedro) na Katama Kamalondo bakundaga kwita seigneur ,le seul contre Onze.

Bikorimana Gerard wari wabanjwe hanze, yasuhuzaga bagenzi be bahoze bakinana

Mbere y’umukino, abatoza bombi babanje kuganira

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Kimenyi Yves (Umunyezamu), Iradukunda Eric, Ndizeye Samuel, Rugwiro Hervé, Rutanga Eric (Captain), Nshimiyimana Amran, Oumar Sidibé, Ciza Hussein, Yannick Bizimana, Iranzi Jean Claude, Michael Sarpong

11 Mukura VS yabanje mu kibuga:Iratugenera Edouard (Umunyezamu), Hassan Rugirayabo, Senzira Mansour, Ngirimana Alex, Olih Jacques, Ramadhan Niyonkuru, Gael Duhayindavyi , Ndizeye Innocent, Muniru, Ntwari Evode na Iradukunda Jean Bertrand

Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Ubuzima yarebye uyu mukino ari kumwe na Perezida wa Rayon Sports

Cyiza Richard, umubitsi wa Rayon Sports

Muhire Jean Paul, umunyamabanga wa Rayon Sports

Itangishaka King Bernard, CEO wa Rayon Sports

Uko Sarpong yinjije igitego cya mbere

Uko igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyinjiye mu izamu

Yannick Bizimana wigaragaje muri uyu mukino agatsinda ibitego 2

Aha byari bimaze kuba 4

Minisitiri w’ubuzima , Dr Diane Gashumba yishimira intsinzi

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate na we yashimishijwe cyane n’iyi ntsinzi

Caleb Bimenyimana wakiniye Rayon Sports yarebye uyu mukino

Yannick Mukunzi na we yakurikiye uyu mukino

Hagati hari Khalim umukozi muri Skol ushinzwe itangazamakuru

Perezida wa Gasogi United, KNC

Abagize Gikundiro Forever bishimiye iyi ntsinzi cyane kuko na mbere y’umukino bari bashyikirije ikipe 780.000 FRW byo kuyifuriza Noheli n’ubunani

Bamwe baba babyina, abandi bigunze !

Umunyamabanga wa Mukura VS yari yumiwe

Sidibe niwe watsinze agashinguracumu

Muramira Regis wa City Radio , umufana ukomeye wa Mukura VS ati Ndemeye ntsinzwe 5

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • umufana

    muraho neza dukundana inkuru muduha pe muduha amafoto meza Kandi acyeye . ndibaza kubericyi burigihe mugaragaza fan club imwe .niyo ibaho yonyine ? nimushaka mubikosore kuko sibyiza

    - 15/12/2019 - 22:20
  • umufana

    muraho neza dukundana inkuru muduha pe muduha amafoto meza Kandi acyeye . ndibaza kubericyi burigihe mugaragaza fan club imwe .niyo ibaho yonyine ? nimushaka mubikosore kuko sibyiza

    - 15/12/2019 - 22:20
  • Nyinawabo

    Shimwa NYAGASANI MANA ya cu, oooohhh!!! Rayon

    - 16/12/2019 - 07:46
  • Ntawurikura slyvain

    Nimukomerze aho antubi nyabitekeri dukunda gikundiro

    - 17/12/2019 - 11:19
Tanga Igitekerezo