Rayon Sports na Police FC zagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.
Police FC yari yakiriye uyu mukino idafite abarimo Kapiteni wayo, Nshuti Dominique Savio wavunitse na myugariro Moussa Omar ufite amakarita atatu y’umuhondo.
Rayon Sports yari yabanje hanze abakinnyi bayo bakomeye barimo Muhire Kévin, Ishimwe Kévin, Léandre Onana na Musa Esenu.
Gusa, ntibyayibujije gutangira isatira ndetse mu minota 10 ya mbere yahushijemo uburyo bubiri, aho umupira wa mbere watewe na Sekamana Maxime ujya ku ruhande rw’izamu naho undi watewe n’umutwe wa Maël Dindjeke ujya hejuru.
Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku gitego cyinjijwe na Rutanga Eric atsinze umupira wahinduwe na Iyabivuze Osée wari iburyo akabanza gucenga Mujyanama Fidèle.
Nyuma y’iminota ine, Rayon Sports yishyuriwe na Rudasingwa Prince ku mupira wavuye iburyo uhinduwe na Maël Dindjeke witwaye neza muri uyu mukino.
Ku munota wa 61, Maël Dindjeke yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina ariko ananirwa kuroba umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame wamwitambitse.
Kwizera Pierrot na Rudasingwa Prince bahaye umwanya Muhire Kévin na Léandre Onana mu minota 25 ya nyuma.
Ku munota wa 71, Police FC yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’uko Twizeyimana Martin Fabrice yakiniye nabi Léandre Onana wari hafi kugera mu rubuga rw’amahina.
Nishimwe Blaise yahushije ubundi buryo bwabazwe ku munota wa 74 ubwo yacomekerwaga umupira na Léandre Onana, awunyujije ku munyezamu Bakame wari wasohotse, uramutenguha uca ku ruhande rw’izamu.
Kwizera Olivier wagize isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Gatandatu, yafashije Rayon Sports kuguma mu mukino akuramo umupira ukomeye watewe na Twizerimana Onesme nyuma y’iminota ibiri.
Mu minota umunani ya nyuma, Ndizeye Samuel wavunitse yasimbuwe na Ishimwe Kévin, Maël Dindjeke aha umwanya Musa Esenu mu gihe Muvandimwe Jean Marie Vianney yasimbuye Mujyanama Fidèle.
Musa Esenu yahushije uburyo bubiri bukomeye ku mipira yakuwemo na Bakame. Ubwa mbere bwari ishoti ryasubijwe inyuma n’uyu munyezamu naho ubundi ni umupira w’umutwe wari uvuye kuri Muhire Kévin.
Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 42 ku mwanya wa gatatu mu gihe Police FC yagize amanota 36 ku mwanya wa gatandatu.
Mu yindi mikino yabaye, Gicumbi FC yatsindiwe mu rugo na Etincelles FC ibitego 3-1, Mukura Victory Sports inganya igitego 1-1 na Gorilla FC naho Marines FC inganya na Musanze FC ubusa ku busa.
Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya Police FC na Rayon Sports
Police FC: Ndayishimiye Eric Bakame, Iyabivuze Osée, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Sibomana Abouba, Ngabonziza Pacifique, Nsabimana Eric, Ntirushwa Aimé, Twizeyimana Martin Fabrice, Hakizimana Muhadjiri na Ndayishimiye Antoine Dominique.
Rayon Sports : Kwizera Olivier, Sekamana Maxime, Mujyanama Fidèle, Nsengiyumva Isaac, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Mugisha François, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierrot, Rudasingwa Prince na Mael Dindjeke.
Amafoto: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>