Rayon Sports yanganyije na Musanze FC

Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022

Rayon Sports yakinnye uyu mukino itari kumwe n’Abanya-Maroc Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine bamaze gutandukana na yo ndetse bakaba bagomba gusubira muri Raja Casablanca yari yabatije.

Kunganya bitumye Rayon Sports ifata umwanya wa kane n’amanota 20 inganya na AS Kigali ya gatatu, zombi zirusha inota rimwe Police FC izakina na Mukura VS ku wa Mbere.

Musanze FC yagumye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 17.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Espoir FC yanganyije na Étoile de l’Est ubusa ku busa naho Étincelles FC itsindwa na Marines FC igitego 1-0.

Amafoto menshi yaranze uyu mukino ni mu nkuru yacu itaha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo