Rayon Sports yanganyije na Marine, itakaza umwanya wa mbere (PHOTO+VIDEO)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mata 2024 ,ku nshuro ya mbere muri shampiyona 2024-2025 ikipe ya APR FC yicaye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsindira Bugesera FC iwayo 1-0,Rayon Sports yari iwufite ikanganyiriza na Marine FC 2-2 i Rubavu.

Ikipe ya Marine FC yari yakiriye Rayon Sports yari iya mbere, mbere y’iyi mikino. Abakunzi ba APR FC bishimye kabiri kuko nyuma yo kubona igitego cya bo ,bongeye kumwenyura nyuma y’umunota umwe ubwo Nkundimana Fabio yatsindiraga Marine FC igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo guhabwa umupira na Mbonyumwami Thaiba.

Aba-Rayons bari batangiranye kwibaza byinshi ariko baremwe agatima n’igitego Prinsee Elanga Kanga yabatsindiye yishyura ku munota wa 31 ku mupira yateye ahagaze mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 56, Marine FC yatsinde igitego cya kabiri nyuma y’uko myugariro Rugirayabo Hassan atunguye umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye atera ishoti, umupira ukaruhukira mu rushundura.

Igitego cya Rugirayabo watereye umupira uteretse muri metero nka 40, umunyezamu Khadime Ndiaye agasohoka nabi ukamurenga, cyababaje cyane abafana ba Rayon Sports.

Ku munota wa 69 Rayon Sports yishyuye igitego cya kabiri ibifashijwemo na myugariro Youssou Diagne watsindishije umutwe mu izamu rya Irambona Vally.

Rayon Sports yatakaje amanota abiri bituma itakaza umwanya wa mbere ufatwa na APR FC ku nshuro ya mbere aho iyoboranye amanota 48 mu gihe Rayon Sports ifite 47 ku mwanya wa kabiri.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo