Rayon Sports yanganyije na Etincelles FC (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije 1-1 na Etincelles mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023.

Ni umukino watangiye mu mvura.Amani Rutayisire niwe watsindiye Etincelles FC kuri coup franc yateye neza cyane, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Luvumbu Nzinga Heritier yishyuriye Rayon Sports ku munota wa 60 kuri penaliti yari ikorewe kuri Ojera Joackim.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 17 iguma ku mwanya wa kane, Etincelles igira 11. Musanze FC ya mbere (igomba gukina na Gasogi United kuri iki cyumweru) ifite amanota 23, APR FC ya kabiri ikagira 22. Police FC ya gatatu nayo ifite amanota 22.

Sunrise FC itakinnye umukino wayo na Kiyovu kubera imvura, iracyari ku mwanya wa nyuma n’amanota 9. Ibanjirijwe na AS Kigali ifite amanota 10.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo