Ikipe ya Rayon Sports yanganyije 1-1 na Etincelles, abafana bayo bataha bababaye kubera ko ikomeje kumanuka ku rutonde rw’agateganyo.
Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukuboza 2025 guhera saa kumi n’ebyiri n’igice kuri Kigali Pele Stadium.
Wari umukino wa mbere Bruno Ferry yatoje nk’umutoza mukuru nyuma yo gusinya amasezerano muri Rayon Sports. Yari ahanganye na Masudi Djuma wahoze muri iyi kipe ariko utorohewe muri Etincelles FC kubera umusaruroiri kubona ndetse iyo atsindwa uyu mukino byashobokaga ko yari kwirukanwa.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Ku munota wa 50 nibwo Ndikuma Assuman yatsindiye Rayon Sports igitego ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Ishimwe Djabilu yacyishyuye ku munota wa 68, umukino urinda urangira ari 1-1.
Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa karindwi n’amanota 21. Iyi kipe irarushwa amanota umunani na Police FC iri ku mwanya wa mbere.
Ku ruhande rwa Etincelles FC, inota rimwe yakuye kuri Rayon Sports ryayifashije cyane nubwo ikiri mu makipe ahataniye kutamanuka, aho iri ku mwanya wa 18 n’amanota 11.


































































































/B_ART_COM>