Ikipe ya Rayon Sports yamuritse uburyo bwo kugura itike yo kwinjira ku mikino yose yakiriye mu mwaka w’imikino (season ticket) ndetse n’ikarita z’ubunyamuryango (membership card), byose biri mu byiciro bitandukanye.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Kanama 2022, ni bwo muri Grazia Apartment Hotel habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyamurikiwemo aya makarita abiri ariko ari mu byiciro bitandukanye.
Ibi bikaba biri mu byari bimaze iminsi bisabwa n’abanyamuryango ba Rayon Sports ndetse biri mu byagarutsweho mu Nteko Rusange yabaye mu mpera za Nyakanga.
Ikarita yo kwinjira ku mikino yose ya Rayon Sports ndetse n’imyitozo, yamuritswe, izaba iri mu byiciro bitatu ndetse n’ikarita y’ubunyamuryango na yo iri mu byiciro bitatu, zose zizajya zigurwa abafana banyuze kuri *702#.
Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko impamvu bashyizeho ubu buryo ari ukugira ngo bajyane n’ikoranabuhanga ndetse batandukanye abakunzi n’abafana b’iyi kipe.
Ati “Impamvu iki gikorwa twagikoze ni uko Rayon Sports itekereza gukora kinyamwuga. Igihe kirageze, ntabwo Rayon Sports icyakira amafaranga ngo ishyire mu bikarito. Igihe kirageze ngo dukore ikoranabuhanga ku buryo umuntu agura itike akajya areba umukino umwanya we uri aho, akakirwa uko bikwiye kandi bigendananye n’uko yishyuye uwo mwanya.”
Yakomeje agira ati “Twari turi aho twitwa abakunzi tubivanga n’abafana, ariko icya ngombwa ni uko bose Rayon Sports ibari ku mutima. Ariko igihe kirageze ngo umuntu avuge ngo dore ikindanga ko ndi umukunzi wa Rayon Sports, mu byiza, mu bibi ndayikunda. Yatsinda, yatsindwa ndayikunda. Nzayifasha gutera imbere.”
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu, avuga impamvu bazanye ubu buryo bamuritse
Ku bijyanye n’uburyo Rayon Sports izakorana n’abacuruza amatike, ba nyir’ikibuga na RRA baba bagombwa ijanisha ku mafaranga yinjiye ku mikino, Uwayezu yavuze ko nta kibazo kizabamo kuko byaganiriweho n’inzego zose bireba.
Ati “Amafaranga ava ku bibuga hari ajya muri Ferwafa, hari atwarwa n’abadufashije (bagurisha amatike), ibyo twabitekerejeho, tubiganiraho kuko ni ikorabanuhanga. Uko bizagenda, bazahuza iyi ‘système’ yacu na ‘système’ y’abazaba binjiza amafaranga cyangwa abishyuza. Na FERWAFA twarabiganiriye. Nta kizabihungabanya.”
Ku bakunzi ba Rayon Sports baba hanze y’Igihugu, Namenye Patrick ushinzwe imishinga n’ubucuruzi muri Rayon Sports yavuze ko igishoboka ari ukwifashisha bagenzi babo bari mu Rwanda bakayabagurira.
Ati “Ku bantu bari muri Diaspora, ubu turakoresha USSD Code, ariko ku muntu ushaka gufasha ikipe no kuyiba hafi, yakwifashisha umuntu uri hano akayimugurira mu mazina ye noneho akazayohererezwa. Hadakoreshejwe iyo nzira, ubu nta bundi buryo buhari.”
– Imitere y’Itike ya Saison ya Rayon Sports
Léandre Willy Onana, Mbirizi Eric na Paul Were ni bo bakinnyi bahamagawe n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, kugira ngo bafashe kumurika uburyo bwo kugura “itike y’umwaka” (season ticket).
Namenye Patrick ushinzwe imishinga n’ubucuruzi muri Rayon Sports yavuze ko “Itike ya Saison” iri mu byiciro bitatu.
1. Itike ya “Gold” yerekanywe na Paul Were
- Izaba igura miliyoni 1 Frw. Umunyamuryamungo uzayigura;
- Azahabwa uburenganzira bwo kwinjira mu kanama ngishwanama ka Komite ya Rayon Sports.
- Azaba umwe mu bashobora gutumirwa mu Nteko rusange ya Rayon Sports
- Azahabwa igabanyirizwa ku bikorwa by’abafatanyabikorwa bose ba Rayon Sports.
- Itike izamuhesha uburenganzira bwo kwinjira ku mikino yose ya Rayon Sports yakiriye cyangwa yateguye.
- Azhabwa icyicaro gihoraho mu gice cya VVIP.
- Azinjirira mu muryango wa VVIP.
- Yemerewe Parking mu gihe Rayon Sports yakiriye imikino.
- Azaba yemerewe kwiyakira mu gihe cy’ikiruhuko ku mukino.
- Azahabwa umwambaro wa Rayon Sports
- Azinjira nta kiguzi ku myitozo ya Rayon Sports.
- Azaba yemerewe guhabwa ubutumire bwa VVIP mu bikorwa bya Rayon Sports.
- Azaba afite uburenganzira bwo kubona amafoto n’amashusho ya Rayon Sports.
Namenye Patrick ushinzwe imishinga n’ubucuruzi muri Rayon Sports
2. Itike ya “Silver” yerekanywe na Léandre Onana
- Izaba igura ibihumbi 400 Frw. Uwayiguze;
- Azajya yicara muri VIP ku mikino yose Rayon Sports.
- Azahabwa igabanyirizwa ku bikorwa by’abafatanyabikorwa b’yi kipe.
- Azaba yemerewe kwiyakira ku mikino Rayon Sports yakiriye.
- Azahabwa umwambaro wa Rayon Sports.
- Azahabwa ubutumire bwa VIP mu bikorwa byose byateguwe na Rayon Sorts.
- Afite uburenganzira ku mashusho ya Rayon Sports.
3. Itike ya “Bronze” yerekanywe na Mbirizi Eric
- Izaba igura ibihumbi 100 Frw.
- Yemerera uwayiguze kwicara mu gice gitwikiriye ku mikino Rayon Sports yakiriye n’iyo yateguye.
- Azahabwa umwambaro, anahabwe amakuru mu buryo buhoraho haba kuri telefoni n’ahandi hose.
Kugura izi karita, umuntu azajya anyura kuri *702#, ubundi ajye mu gice cy’amakarita. Ikarita iboneka mu gihe cy’iminsi ibiri.
Ku gace k’inyuma k’ikarita gakoranywe ikoranabuhanga ku buryo iba yihariye kuri nyirayo ndetse izaba igaragaza amazina ye.
Namenye yahishuye ko “Ikarita ya mbere yaguzwe na Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, iya kabiri yaguzwe n’Umubitsi Ndahiro Olivier."
Yakomeje agira ati “Bitewe na stade, amakarita ya saison [ya Gold] imibare irabaze kuko hari intebe ziba zigenwe mu myanya, abantu bakwiye kwihutira kuyagura atazabashiriraho.”
– Hamuritswe kandi Ikarita y’Umunyamuryango (Membership Card)
Umunyezamu Hakizimana Adolphe, Tuyisenge Arsène na Musa Esenu ni bo bifashishijwe muri iki gikorwa.
Kuri iki cy’ikarita y’umunyamuryango wa Rayon Sports, Patrick Namenye yagize ati “Nta kwiyitirira ubu-Rayon. Ugomba kugira ikarita y’umunyamuryango.”
1. Ikarita y’Umunyamuryango w’Imena yerekanywe na Adolphe
- Izaba igura ibihumbi 10 Frw. Umuntu uyifite;
- Azajya agabanyirizwa 10% ku itike yo kwinjira ku mikino Rayon Sports yakiriye.
- Azajya aba afite uburenganzira bwo kwinjirra ku muryango wihariye.
- Azajya aba yemerewe igabanyirizwa rya 50% ku itike yo kwinjira ku myitozo ya Rayon Sports.
- Azajya aba yemerewe kwinjira ku buntu ku myitozo ya Rayon Sports mu gihe yasohotse.
- Afite uburenganzira ku makuru ya Rayon Sports.
2. Ikarita y’Inyamibwa yerekanywe na Arsene:
- Igura 5000 Frw. Uyifite azaba;
- Yemerewe igabanyirizwa rya 5% ku itike y’imikino Rayon Sports yakiriye.
- Azajya yemererwa igabanyirizwa rya 20% ku myitozo ya Rayon Sports yabereye mu Nzove.
- Afite uburenganzira ku makuru ya Rayon Sports.
- Azinjirira ubuntu ku myitozo Rayon Sports yakoreye hanze.
3. Ikarita y’Ingenzi yerekanywe na Esenu
- Izaba igura 2000 Frw. Uzaba ayifite;
- Yemerewe kwinjira ku muryango wihariye w’abakunzi ba Rayon Sports.
- Yemerewe igabanyirizwa rya 20% ku myitozo ya Rayon Sports mu Nzove.
- Yinjirira ubuntu ku myitozo mu gihe Rayon Sports yasuye andi makipe.
AMAFOTO: Renzaho Christophe