Kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kanama 2022, ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo ya mbere ku kibuga cyo ku Ruyenzi giherereye mu Karere ka Kamonyi.
Ni imyitozo bakoze ku mugoroba guhera saa cyenda n’igice. Mu gitondo, iyi kipe yari yakoreye ku kibuga cyo mu Nzove kigiye gutangira gushyirwamo ’Tapis’ ari nayo mpamvu Rayon Sports igiye kujya ikorera ku kibuga cyo ku Ruyenzi.
Umutoza Haringingo yabwiye Rwandamagazine.com ko gukorera imyitozo ku kibuga kitari ubwatsi bizabafasha kuko akenshi n’ubundi bakinira ku bibuga bimeze kimwe n’icyo ku Ruyenzi.
Yavuze ko nubwo atari kinini cyane ariko ngo ni ikibuga cyiza cy’imyitozo. Ni imyitozo itarimo Hakizimana Adolphe, Blaise Nishimwe, Osalue Rafael na Ngendahimana Eric. Bose bakaba baravunitse bidakabije. Mucyo Didier na we ntiyakoranye n’abandi ariko yari ku kibuga.
Mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza saison ya 2022/2023, ikipe ya Rayon Sports izatangira imikino ya gishuti ihereye kuri Musanze FC kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022.
Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Niwo mukino wa mbere wa gishuti Rayon Sports izakina yakira abakinnyi bayo bashya barimo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga yamaze kugura.
Mbirizi Eric ukina mu kibuga hagati azaba ari undi mukinnyi mushya uziyongera ku bandi bari basanzwe bakora imyitozo muri Rayon Sports. Biteganyijwe ko azagera mu Rwanda ku wa Kane tariki 4 Kanama 2022 avuye mu Burundi.
Nyuma y’uyu mukino, biteganyijwe ko Rayon Sports izakina na AS Kigali ku cyumweru tariki 7 Kanama 2022. Tariki 15 Kanama 2022 nabwo izakina undi mukino wa gishuti n’ikipe yo hanze kuri Rayon Sports Day.
PHOTO& VIDEO:RENZAHO CHRISTOPHE