Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’umukino wo kwishyura ugomba kuyihuza na Enyimba FC yo muri Nigeria wa ¼ cya Total Confederation Cup 2018.
Iyi myitozo Rayon Sports yayikoze ku isaha ya saa munani zirenzeho iminota mike kuko mbere gato y’uko batangira imyitozo haguye imvura yamaze iminota igera kuri 30.
Abakinnyi babanje kwishyushya, nyuma bigabanyamo 2 bakina igice cy’ikibuga. Ukurikije uko imyitozo bayikoraga, mu kibuga hashobora kubanzamo ni Bashunga Abouba, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Prosper Donkor, Niyonzima Olivier Sefu na Bimenyimana Bon Fils Caleb.
Nyuma y’imyitozo isanzwe, abakinnyi bakoze imyitozo yo kugarira izamu ku mipira y’imiterekano iturutse muri Koloneri. Umwitozo wa nyuma bakoze ni uwo gutera Penaliti.
Iyi myitozo yamaze igihe cy’isaha irengaho iminota 10. Yakurikiranwe na Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports ndetse na Visi Perezida, Muhirwa Freddy. Ambasadeli Stanislas Kamanzi uhagarariye u Rwanda muri Nigeria na we yakurikiranye iyi myitozo.
Umukino uzahura amakipe yombi uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 23 Nzeri 2018. Uzaba ku isaha ya saa munani z’amanywa ku isaha yo muri Nigeria. Azaba ari saa cyenda z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda. Super Sport yamaze kuhageza ibikoresho byayo ndetse uzanyuzwa kuri Sheni ya 4.
Enyimba International Stadium ifite ubwatsi bw’ubukorano (terrain synthétique). Yicarwamo n’abagera ku bihumbi 16. Gusa umwe mu banyamakuru bo muri Aba, yatangarije Rwandamagazine.com ko abazareba uwo mukino bashobora kugera ku bihumbi makumyabiri kuko ngo ari umukino bafitiye amatsiko. Yatubwiye ko abayobozi ba Enyimba FC bari gukora byose byashoboka ngo bawutsinde.
Abanyamisiri bazasifura uyu mukino nibo babanje gukora imyitozo
Mbere gato y’uko Rayon Sports itangira imyitozo, imvura yaguye
Umuryango winjira muri Stade ubanza kunyura mu isoko rito riri mu marembo
Ku muryango winjira muri Stade , hari icyapa gishimira Guverineri wa Leta ya Abia kuba yarabafashije kubaka Stade mpuzamahanga
Enyimba International Stadium ni Stade ifite ikibuga cyiza cyane ....ikipe izi guhererekanya umupira wo hasi cyayifasha
Isize amabara y’ubururu n’umweru yambarwa na Enyimba
Super Sport yamaze kuhageza ibikoresho
Bimenyimana Bon Fils Caleb uzaba ashakira Rayon Sports ibitego
Abayobozi baherekeje Rayon Sports bakurikiranye iyi myitozo
Paul Muvunyi na Ambasadeli Kamanzi bakurikiranye imyitozo
Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports
Mushimire Jean Claude ushinzwe imishinga ya Rayon Sports
Habyarimana Marcel, Visi Perezida wa FERWAFA
Robertinho na Gatera Musa umwungirije
Bashunga Abouba na Ndayisenga Kassim , abanyezamu ba Rayon Sports yemerewe gukoresha muri iyi mikino ya Confederation Cup 2018
Bashunga Abouba uzabanza mu izamu rya Rayon Sports izaba ishaka kubaka amateka mashya mu mupira w’amaguru w’u Rwanda no muri CECAFA
Bakoze imyitozo yo kugarira izamu ku mipira iturutse muri Koloneri
Myugariro Mutsinzi Ange
Umukino urangiye bikiri 0-0, hahita haterwa Penaliti...Rayon Sports yitoje uko ziterwa
Perezida wa Rayon Sports , Paul Muvunyi ari gukurikirana buri gikorwa cyose cy’ikipe
Ambasadeli Kamanzi nyuma y’imyitozo
PHOTO:RENZAHO Christophe
Moubarak Nshimiyimana
Twishimiye ubwitange n’umurava mukomeje kugira. Abanyarwanda twese tubari inyuma. Ntimuzagire ubwoba mukore akazi kd neza. Ndabyizeye ko intsinzi iri mu maboko yanyu. Ibihe byiza.
######
byiza cyane dutegereje insinzi ya gikundiro yacu
Dufatanye Benjamin Lucky
Abahungu bacu bazabikora turabyizeye bakomere kd bashikame amateka atugira abatsinzi Oooh rayon ukwanga ntakatubemo
Iranzi Paul
Turabashimiye Kubw’amakuru Mukomeje Kuduha
Emmy Snop
Nukuri Natwe abasigaye mu Rwanda Ikipe yacu dukunda Turimo kuyisengera kdi ngewe Nshimiye cyaneee Umunyamakuru wa Magazine Uburyo rwose Arimo akora akazi neza byose turi kubibona bitatugoye peee courage
Didos
Twishimiye ibyo mugezeho kind tubafitiye icyizere..Ark Rutanga Eric CAF nabonye itangazo ivugako yibeshye atagomba gukina uyumukino mubikurikirane batazaduhana...oyeee Rayon
######
Nitwa janvie ndimurikongo,mubwukurindumufa nawa rayon sport kandi ndayikunda! noneho nyifurije amahirwemasa kuruyu mukino iwutsi nzegutsindanibi sanzwe kuriyo arikobyaba raka rusho.ndabakunda cyan. naho enyimba iraj irye10.
mupenzi Jean d’Amour
Ooooo Rayon tubari nyuma basore bacu mukwakwanye iyo kipe nubwo ari igihangange muri Africa nibakange amaguri ni 2 kuri 2 mubakubite amacenga nkayo muri Brezil bari bwibure mu kibuga ubundi umuzamu mu mutere imipira yohasi irimo ubwenge insinzi irataha I Rwanda courage basore
habimanasimeon
Njyewe Nkurikije Imyitozo nabonye kuburyo Nizeye imana n,Abasore bacu impumuro y,Intsinzi yatangiye kumpumurira Banyarwanda banyarwandakazi namwe ncuti zu rwanda bafana mwese Ba GIKUNDIRO YACU RAYON SPORT irabisoza Neza kdi Cyane nimukanya Saa cyenda
KUBER,IMANA!
harelimana simeon
Simeon
Njyewe Nkurikije Imyitozo nabonye kuburyo Nizeye imana n,Abasore bacu impumuro y,Intsinzi yatangiye kumpumurira Banyarwanda banyarwandakazi namwe ncuti zu rwanda bafana mwese Ba GIKUNDIRO YACU RAYON SPORT irabisoza Neza kdi Cyane nimukanya Saa cyenda
KUBER,IMANA!
Isaïe
Ooooooo Rayonnnnnn courage bagabo tubari inyuma intsinzi ni iya Gikundergo.