Rayon Sports yakomeje kwanikira andi makipe muri Shampiyona

Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 28 nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego kimwe ku busa mu mukino w’ikirarane.

Gorilla FC ni yo yari yakiriye uyu mukino w’ikirarane aho yatangiye umukino ubona ko ishaka igitego ishyira igitutu kuri Rayon Sports.

Aya mashagaga yaje kurangira ku munota wa 27 ubwo Onana yatsindiraga Rayon Sports igitego cya mbere kuri penaliti nyuma y’ikosa ryari rikorewe Boubacar Traoré.

Nyuma y’uyu munota nta yandi mahirwe afatika yabonetse ku mpande zombi maze bajya kuruhuka ari 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Musa Esenu yinjira mu kibuga havamo Boubacar Traoré. Ku munota wa 67 Blaise yasimbuye Mbirizi Eric.

Rayon Sports yakoze impinduka 2 ku munota 74, Rudasingwa Prince asimbura Musa Esenu wagize ikibazo cy’imvune ni mu gihe Paul Were yasimbuye Ndekwe Felix.

Ku munota wa 56, umunyezamu wa Gorilla yakuyemo ishoti rikomeye yari atewe na Onana ni mu gihe na Adolphe Hakizimana yarokoye Rayon Sports ku munota wa 60 akuramo ishoti rikomeye yari atewe ariko umupira akawohereza muri koruneri.

Rayon Sports yakoze ibishoboka ishaka igitego cya kabiri Gorilla ishaka kwishyura ariko umukino warangiye ari 1-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 28, AS Kigali ifite umukino w’ikirarane na APR FC ejo ni iya kabiri n’amanota 23, Kiyovu Sports ifite 21 mu gihe APR FC ifite 20.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo