Ikipe ya Rayon Sports yaraye yakiriye mu ijoro ryakeye ba rutahizamu babiri bashya; Umunya-Mali Boubacar Traoré n’Umunya-Kenya Paul Were.
Umunya-Kenya Paul Were waherukaga gukinira Egaleo yo mu Bugereki ni we wageze i Kigali mbere, saa Tatu n’igice z’ijoro ku wa Gatatu, tariki ya 10 Kanama 2022.
Nyuma y’amasaha ane, Rayon Sports yakiriye kandi rutahizamu ukomoka muri Mali, Boubacar Traoré wahagaze kuri uyu wa 11 Kanama 2022.
Aba bakinnyi bombi baje biyingera ku bandi bashya Rayon Sports yaguze muri iyi mpeshyi barimo Rwatubyaye Abdul wakiniraga FC Shkupi yo muri Macedonia, Mbirizi Eric wavuye muri Le Messager Ngozi yo mu Burundi, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior, Twagirayezu Amani na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera FC.
Hari kandi Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marines FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsène na Nkurunziza Félicien bakiniraga Espoir FC, Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bavuye muri Heroes FC na Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali.
Ubwo Boubacar Traoré yarageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe
Yafashe Ifoto n’abafana bamutegereje kugeza mu rukerera
AMAFOTO & VIDEO: RENZAHO Christophe