Rayon Sports yafashe umwanya wa mbere itsinze Rwamagana City FC

Ibitego bya Musa Esenu na Paul Were byafashije Rayon Sports kuyobora urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo nyuma yo gutsinda Rwamagana City FC 2-0 kuri uyu wa Gatatu.

Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino w’Umunsi wa gatatu wabereye ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo, yabonye uburyo bwa mbere ku munota wa 26 aho Mbirizi Eric yagerageje amahirwe ariko Mazimpaka André ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 32, Mbirizi yongeye kugerageza ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko nabwo Mpazimpaka Andre awukuramo.

Uku gushyira igitutu kuri Rwamagana City byaje kubaha igitego ku munota wa 44, ni ku mupira Muvandimwe JVM yarenguye maze Mbirizi agakozaho umutwe, umupira ugasanga Musa Esenu aho ahagaze na we ahita atsindisha umutwe. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Rwamagana City yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Kamanzi Joseph asimbura Uwimana Emmanuel.

Ku munota wa 50, Muhindo Benson yateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko ku bw’amahirwe make ukubita igiti cy’izamu.

Nyuma yo guhererekanya neza kw’abakinnyi ba Rayon Sports, Onana yacomekeye umupira mwiza Paul Were wahise atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 52.

Rwamagana City yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 58, rutahizamu Mbanza Joshua havamo Olivier Uwayo.

Rayon Sports na yo yakoze impinduka za mbere ku munota wa 63, Mugisha François Master avamo, hinjiramo Rafael Osalue.

Ku munota wa 85, Rayon Sports yakoze impinduka 3, Musa Esenu, Paul Were na Ndekwe Felix bavuyemo hinjiramo Rudasingwa Prince, Tuyisenge Arsene na Nishimwe Blaise ni na ko Rwatubyaye wagize akabazo k’imvune yahaye umwanya Mitima Isaac ku munota wa 90.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota icyenda mu mikino itatu, byaherukaga mu 2016, iyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona irusha Gasogi United amanota abiri.

Gahunda y’imikino y’Umunsi wa gatatu:

Ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022

  • Gasogi United 1-0 Bugesera FC
  • Etincelles FC 2-1 Sunrise FC
  • APR FC vs Police FC (warasubitswe)

Ku wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2022

  • Rayon Sports 2-0 Rwamagana City
  • AS Kigali vs Musanze FC (warasubitswe)

Ku wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022

  • Espoir FC vs Mukura VS
  • Gorilla FC vs Kiyovu Sports
  • Rutsiro FC vs Marines FC
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo