Rayon Sports y’abakinnyi 10 yanganyije na Rutsiro FC

Rayon Sports, ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda, yaguye miswi na Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka wa 2021-2022, wabereye kuri Stade Umuganda y’akarere ka Rubavu.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite ba Rutahizamu bayo 2: Sanogo Souleyman na Elo Manga Steve. Ntiyari ifite kandi umunyezamu Adolphe Hakizimana. Bose bafite Ibibazo by’imvune.

Rayon Sports y’umutoza Irambona Masudi Djuma yatangiye umukino isatira nk’ibisanzwe ndetse biyibyarira amahirwe mu gice cya mbere, aho yasoje iminota 45’ ibanza y’umukino ifite ibitego bibiri (2) kuri kimwe (1) cya Rutsiro FC.

Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyinjijwe na Essombe Onana kuri Penaliti yateye neza ku munota wa 7’ mbere yo kubona igitego cya kabiri cyinjijwe na myugariro Nizigiyimana Karim ’Mackenzie ’ ku munota wa 15’ Ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu ananirwa kumukuramo.

Rutsiro FC yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura ku munota wa 45’ gitsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ’Lamba Lamba’ ari nabyo byatumye igice cya mbere cy’umukino gisoza Rayon Sports iyoboye umukino.

Mu minota 45’ y’igice cya kabiri amakipe yombi yasatiranaga cyane, aho Rayon Sports yashakaga kongera ikinyuranyo cy’ibitego, mu gihe Rutsiro FC y’umutoza Bisengimana Justin ’Dimateo’ yashakaga kwishyura.

Mu minota itatu (3) y’inyongera kuri 90’ isanzwe y’umukino, Rayon Sports yabonye ikarita y’umutuku yahawe umunyezamu, Hategekimana Bonheur kubwo gutinza umukino, bituma Rayon Sports isigarana abakinnyi 10 mu kibuga nyuma yaho uyu munyezamu na Nishimwe Blaise bari bavuye mu kibuga, hinjira Bashunga Abouba.

Ibi byateye Rayon Sports igitutu ndetse biyiviramo kwishyurwa igitego cya kabiri cyinjijwe na Rutahizamu wa Rutsiro FC, Ndarusanze Jean Claude ’Lamba Lamba’ wanabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego bibiri mu mukino umwe muri Shampiyona y’umwaka wa 2021-2022.

Nyuma y’imikino ibiri ya Shampiyona, Rayon Sports ifite amanota 4, ikanazigama igitego kimwe, mu gihe Rutsiro FC ifite amanota 2 ikaba itazigamye ntinagire umwenda w’ibitego.

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona, amakipe yose arafata ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri kubera ko hagiye kuba imikino mpuzamahanga y’ibihugu aho u Rwanda ruzahura na Mali ndetse na Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Uko Indi mukino yagenze

Bugesera 3-1 Etincelles
APR FC 2-0 Musanze FC
Gicumbi 2-0 Etoile de l’Est
Police 0-2 Espoir

Bonheur Hategikimana (GK), Mackenzie Nizigiyimana,Clement Niyigena, Samuel Ndizeye, Fidel Mujyanama,Isaac Nsengiyumva,Hussein Habimana, Kevin Muhire, Youssef Rharb,Essomba Onana na Prince Rudasingwa

Delphin Musikira(GK), Emilien Kwizera, Olivier Bwira, Said Iragire, Jean Claude Hitimana, Jean Pierre Maombi, Youssouf Munyakazi, Jules Watanga, Jean Claude Ndarusanze, Frank Lomami na Hadji

Prince yongeye kubanza mu kibuga kubera Sanogo na Steve bavunitse

Mackenzie yigaragaje anatsinda igitego

Rayon Sports yari yabonye ibitego bibiri hakiri kare , Rutsiro FC irabigombora

PHOTO:Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo