Mu mukino usoza amatsinda, ikipe ya Rayon Sports y’abagore yihanije Indahangarwa WFC y’i Kabarondo iyitsinda 5-1 mu gihe mu mikino ibanza ariyo kipe yari yabashije kuyihangara banganya 2-2.
Umukino wo kwishyura wabereye mu Nzove kuri iki cyumweru tariki 19 Werurwe 2023.
Imanizabayo Florence bahimba Fofo yatsindiye Rayon Sports ibitego 2, Mukeshimana Dorothee na we atsinda 2 , ikindi gitsindwa na Judith.
Rayon Sports WFC isoje amatsinda ari iya mbere mu itsinda ryayo n’amanota 34 mu mikino 12. Muri iyo mikino Rayon Sports WFC yatsinze ibitego 87 yinjijwe 5. Izigamye 82.
11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
11 Indahangarwa babanje mu kibuga
Fofo yishimira igitego cya mbere
Alice Kalimba wagoye cyane Indahangarwa WFC ndetse yihariye cyane umupira mu kibuga hagati bigatuma bagenzi be bisanzura cyane
Jeannette waje muri Rayon Sports WFC mu gice cy’imikino yo kwishyura na we yayifashije cyane mu bwugarizi
Bakunda Rayon !
Umufana w’Indahangarwa agerageza guhangana n’aba Rayon Sports
Rutahizamu Judith
Uko Fofo yishimiye igitego cye cya kabiri
Prince Ishimwe ushinzwe umutekano ku mikino Rayon Sports yakiriye
Umuhoza Angelique bahimba Rutsiro na we wakinnye neza cyane mu kibuga hagati ariko afasha ba myugariro
Mukeshimana Dorothee na we watsinzemo ibitego 2 muri uyu mukino
Kapiteni wa Rayon Sports WFC yishimira ko babashije gutsinda Indahangarwa nubwo yari yabagoye mu mikino ibanza
Sifa mu kazi
Hagati hari Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC
Perezida wa Rayon Sports wari ufite umukino wari gukurikiraho bakina n’abanyamakuru, yabanje kuza kwishimana n’iyi kipe isoje icyiciro cy’amatsinda iyoboye. Yanganyije umukino umwe gusa
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>