Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya 2 (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Spors WFC yegukanye igikombe cya Shampiyona yo mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC kuri Penaliti 4-3.

Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon sports yataka cyane ndetse ku munota wa mbere byashobokaga ko yakagombye kuba yabonye igitego ku mupira waturutse muri koroneri maze umunyakenyakazi Judith Atieno awushyira ku mutwe ufata igiti cy’izamu.

Kumunota wa 5 rutahizamu w’ikipe ya Rayon sports Manizabayo Florence yacomekewe umupira ari wenyine maze agerageza kuroba umuzamu w’Indahangarwa ariko umuzamu awohereza muri koroneri.

Kujyeza ku munota wa 10 nta buryo na bumwe ikipe ya Indahangarwa yari yakagerageje imbere y’izamu rya Rayon Sports.

Judith Atieno ukomoka mu gihugu cya Kenya yakomeje kotsa igitutu ikipe y’Indahangarwa cyane ahindura imipira yavaga kuruhande ariko ubusatirizi bwa Rayon Sports burimo Manizabayo Florence bukananirwa gushyira umupira murushundura.

Ku munota wa 17 ikipe y’Indahangarwa yasaga nimaze kumenyera ndetse no kubonana neza yatangiye gushota amashoti maremare mu izamu rya Rayon sports kuko kwinjiramo bahererekanya byari byamaze kwanga ariko nabwo umuzamu wa Rayon sports Niyonsaba Jeanne ababera ibamba.

Kumunota wa 22 w’igice cya mbere, umunyakenyakazi Judith Atieno yafunguye amazamu ku mupira yacomekewe nabo hagati maze aroba umunyezamu wa Indahangarwa Muhimpundu Diane igitego kiba kiranyoye.

Iminota 45 y’umukino yarangiye ari igitego kimwe cya Rayon sports ku busa bwa Indahangarwa ikipe ibazarizwa Ikbaraondo mu ntara y’iburasirazuba.

Igice cya 2 cyatangiranye imbaraga kuruhande rwa Indahangarwa Women Football Club wabonaga ko bari bakosoye amwe mu makosa yabaranze mu gice cya 1.

Ku munota wa 60 ikipe ya Indahangarwa yabonye igitego cyo kwishyura cya tsinzwe na Mushimiyimana Marie Claire ku ishoti yaahoteye kure maze umuzamu wa Rayon Sports ananirwa kuwukuramo uruhukira murushundura.

Ikipe ya Rayon sports yagowe cyane n’iminota ya nyuma kuko ikipe y’indahangarwa yari ihagaze neza cyane mu gice cy’ubwugarizi.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1 kuri kimwe maze abasifuzi bavuga ko nta kindi gikurikira usibye Penarite.

Ibi ntabwo byumvikanyweho n’amakipe yombi ndetse n’ubuyobozi bwa federasiyo kuko ikipe ya Rayon sports yo yavugaga ko bagomba gukina iminota 30 y’inyongera naho ubuyobozi bwo bukavuga ko bagomba gutera Penarite.

Nyuma y’amahane menshi no kutumvikana, haje gukirikiraho ibiganiro kubo bireba maze hemezwa ko bagomba gutera Penarite.

Muri Penarite 7 za tewe ku mpamde zombi, ikipe ya Rayon Sports yinjije Penarite 4 mu gihe Indahangarwa zo zinjije Penarite 3 .

Uyu ni umwaka wa mbere ikipe ya Rayon sports yari ikinnye mu cyiciro cya 2 ndetse akaba ari nawo mwaka yashinzwemo ikaba yegukanye igikombe ndetse ikaba yaramaze no kuzamuka mu cyiciro cya mbere aho umwaka utaha w’imikino izaba ibarizwa ibarizwa mu cyiciro cya mbere.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo